Mozambique: Perezida Nyusi yatashye ibikorwa remezo biri aharinzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Mocimboa da Praia, mu birori byo gutaha ibikorwa remezo birimo ikibuga cy’indege ndetse n’icyambu giherere muri uyu mujyi, ashima uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda zatumye hagaruka ituze.

Ni umuhango wabaye ku wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023, yakirwa n’abayobozi batandukanye barimo Esperança Bias, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko; Mateus Magala, Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu; Valige Tauabo, Guverineri w’intara ya Cabo Delgado n’abayobozi ku rwego rw’akarere.

Yakiriwe kandi n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, Maj Gen Alexis Kagame.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko icyari kigamijwe muri uru ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cya Mozambique, Filipe Nyusi, kwari ugufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo birimo ikibuga cy’indege n’icyambu cy’umujyi wa Mocimboa da Praia.

Kuva mu 2017, uyu mujyi wari icyicaro gikuru cy’umutwe wegamiye kuri leta ya kisilamu wa Al Suna WAJAMA, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Tariki ya 8 Kanama 2022, Umujyi wa Mocimboa da Praia wabohowe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique.

Nubwo ari umujyi wamaze imyaka irenga itanu ugenzurwa n’abarwanyi bashamikiye ku mutwe wa ‘Leta ya Kisilamu’ (ISIS), kugeza ubu abaturage bishimira ko umutekano uganje ndetse ubuzima bwongeye kugaruka mu nguni zose.

Perezida Nyusi, nyuma yo gufungura ibyo bikorwa remezo, yagejeje ijambo ku baturage bari bateraniye kuri stade Mocimboa, biganjemo abari bamaze igihe baravanywe mu byabo kubera iterabwoba. Mu butumwa yabagejejeho, yabanje gushima ibikorwa bikomeye byakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro muri Mozambique.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi, yageneye abaturage ba Mocimboa da Praia inkunga y’imashini 2 zo mu bwoko bwa Caterpillar, zizabafasha mu mishinga y’ubuhinzi.

Yakomeje abizeza ko Leta izakora ibishoboka byose mu kurinda ko ibimaze gukorwa hagira ikibikoma mu nkokora. Yasoje kandi ahamagarira abakiri mu mitwe y’iterabwoba kuyivamo bakishyikiriza inzego z’umutekano bagaharanira kubaka intara yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka