Minisitiri w’Intebe wa Canada yatandukanye n’umugore we

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau w’imyaka 51, yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Sophie Grégoire Trudeau w’imyaka 48 y’amavuko.

Minisitiri w'Intebe, Justin Trudeau yatandukanye n'umugore we
Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau yatandukanye n’umugore we

Gusa, ngo icyo bakoze si gatanya isanzwe ‘divorce’, ahubwo umugabo n’umugore basinye amasezerano ateganywa n’amategeko yo kutabana "un accord de séparation légale".

Batangaje uko gutandukana kwabo ku wa Gatatu tariki 2 Nyakanga 2023, nyuma y’imyaka 18 bari bamaze mu rushako.

Kuri konti zabo bombi ku rubuga rwa Instagram, banditse bagira bati "Nyuma y’ibiganio byinshi byimbitse kandi bikomeye, twafashe icyemezo cyo gutandukana, ariko tuzakomeza kuba umuyango uhuje”.

Basabye ko ubuzima bwabo bwite bwakomeza mu gihe bazaba bagiye mu kiruhuko nk’umuryango mu cyumweru gitaha. Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryongeyeho ko icyabaye atari gatanya, ahubwo ari ugusinya amasezerano ategenywa n’amategeko yo kudakomeza kubana.

Iryo tangazo ryavuze ko Justin Trudeau na Sophie Grégoire Trudeau bashaka gukomeza kwita ku mikurire myiza n’ubuzima bwiza bw’abana babo, bityo ko abaturage ba Canada bagomba kwitegura kuzajya babona uwo muryango uri hamwe kenshi.

Justin Trudeau n’umugore we Sophie, ngo bakundanye bakiri bato nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye harimo ‘TF1 INFO’ dukesha iyi nkuru, aho Sophie yari umunyamakuru kuri Televiziyo, akora n’ibikorwa by’ubugiraneza ‘charité ‘.

Bashakanye mu 2005 i Montréal, nyuma babyarana abana batatu harimo Xavier ufite imyaka 15 y’amavuko, Ella-Grace w’imyaka 14 ndetse na Hadrien w’imyaka 9.

Minisitiri w’Intebe Trideau, atandukanye n’umugore we, ariko na Pierre Trudeau, Se wa Justin Turudeau yigeze gutandukana n’umugore we, Margaret Trudeau, nyuma biza kurangira bakoze gatanya mu 1984, mu mezi aheruka ya manda ye nka Minisitiri w’Intebe wa Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka