Minisitiri Biruta yagaragaje icyafasha mu kwihutisha ubuhahirane

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, uri muri Qatar mu nama izwi nka Doha Forum, yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bihana imbibi ari byo bifite akamaro mu kwihutisha ubuhahirane n’ubukungu ku Isi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta

Minisitiri Dr Biruta, yabigarutseho mu nama ya 21 ya Doha Forum, yiga ku ngingo zitandukanye zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye Isi, yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 10 kugeza ku ya 11 Ukuboza 2023.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Building Shared Futures” cyangwa se ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Kubaka ejo hazaza hasangiwe”.

Minisitiri Biruta yatanze ikiganiro ku ngingo igira iti “Nearshoring and Friendshoring – Changing Priorities in Global Trade.” Ni ikiganiro cyagarukaga ku byihutirwa bikenewe guhindurwa mu bucuruzi uyu munsi, hashingiwe ku kuba bugenda buhura n’imbogamizi zishingiye ku makimbirane y’ibihugu usanga binafitiye runini uruhererekane rw’ubucuruzi ku Isi, byumwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.

Minisitiri Biruta yagaragaje ingamba zitandukanye zafashwe n’umugabane wa Afurika, kugira ngo ubashe kwigobotora izamuka ry’ibiciro ryagiye ryigaragaza hato na hato ku Isi, ahanini bitewe n’ihangana mu bukungu ry’ibihugu bigira ingaruka ku isoko ku Isi.

Dr Biruta niho yagaragaje ko ibihugu bisangiye imbibi byari bikwiye kugirana ubufatanye mu bucuruzi aho kwiringira bimwe mu bihugu by’inshuti bitewe no kuba iyo habayeho amakimbirane ubushuti mu bucuruzi usanga bigerwaho n’ingaruka ntibitange umusaruro.

Niho yagize ati: “Ndashaka kugaragaza ko ubucuruzi mu bihugu bihana imbibi aribyo bifite icyo bisobanuye kurusha ubushingiye ku bushuti. Kuko uyu munsi gufatanya kw’ibihugu bituranye nibyo bigezweho.”

Imibare yakusanyijwe n’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bihana imbibi yagiye izamuka ndetse mu 2021 bwari ku mpuzandengo ingana 8%.

Muri iki kiganiro cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Bangladesh, Dr. AK Abdul Momen M.P yavuze ko hakenewe ubucuruzi bushingiye ku isoko rusange bufasha mu ruhererekane rw’ibicuruzwa ndetse no guhanga ku biciro bikazamura ubukungu bw’ibihugu.

Iyi nama ya Doha Forum yatangijwe mu 2000, ikaba ari urubuga ruhuriza hamwe abayobozi, impuguke, abahagarariye inzego zifata ibyemezo bagamije kongera gushyiraho imiyoborere isubiza ibibazo bihari.

Iy’uyu mwaka izagaruka ku bibazo Isi ikomeje guhura nabyo birimo amakimbirane akomeje kugariza Isi by’umwihariko intambara ya Israheli na Palestine, ndetse no kuba aya makimbirane agirwamo uruhare n’ibindi bihugu hagamijwe inyungu.

Hazaganirwa no ku ikoranabuhanga mu buryo bwo gufasha abantu kuva mu bwigunge no guhuza Isi. Hari kandi n’ubucuruzi mpuzamahanga bukomeje kugorwa n’ihangana rya bimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka