Masai Ujiri ni muntu ki

Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa ufite intego yo guteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika muri basketball, ni Umunyakanada ukomoka ku mubyeyi w’Umunyanigeriya Michael Ujiri n’Umunyakenyakazi Paula Grace, bombi bafite ubwenegihugu bw’U Bwongereza.

Masai Ujiri
Masai Ujiri

Nka Perezida n’umuyobozi wungirije (vice-chairman) w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, Masai Ujiri yagize uruhare rukomeye mu kugeza ikipe ye ku ntsinzi zitandukanye zirimo shampiyona ya NBA. Muri Kamena 2019, ikipe ya Raptors yegukanye intsinzi yayo ya mbere ya NBA itsinze imikino itandatu ikipe ya Golden State.

Ujiri yatangiye gukina muri NBA ahita atangira kubijyanisha n’akazi ko gushakisha abafite impano muri basketball ku isi hose. Yagizwe Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Denver Nuggets mu 2011 bityo aba Umunyafurika wa mbere uri kuri uwo mwanya muri siporo y’umwuga.

Mu 2003, Masai Ujiri yashyizeho umuryango Giants of Africa ukoresha siporo nk’uburyo bwo kuzamura imibereho y’urubyiruko rw’Abanyafurika no guhanga imirimo haba imbere no hanze y’ikibuga cya basketball.

Mu bayobozi Ujiri afata nk’icyitegererezo ku isi, harimo nyakwigendera Nelson Mandela na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, nk’igihugu aheruka kugezamo ibikorwa bya Giants of Africa.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iserukiramuco rya Giants of Africa 2023, rihuje urubyiruko rwo mu bihugu 16 rikanajyanishwa n’isabukuru y’imyaka 20, Ujiri yavuze ko Afurika yose yagombye gufatira urugero kuri Perezida Kagame.

Ujiri yaragize ati “Inshuti, umwigisha, icyitegererezo, umuyobozi w’igitangaza muri Afurika, urugero, uyu mugabane ukeneye…dukeneye urugero rwe. Ndabizi ntabwo ushaka ko mvuga ibi bintu byose, ariko ngiye kubivuga…Dufite umugisha, dufite umugisha wo kukugira muri Afurika! Ndagukunda Perezida Kagame, uri inshuti, uri uw’akataraboneka!

Masai Ujiri yishimira kuba ari we Munyafurika wa mbere wabaye perezida w’ikipe ya siporo muri Amerika y’Amjyaruguru (Toronto Raptors), ariko kuri we ngo byaba ari impfabusa aramutse abaye ari we wa nyuma ugiye kuri uwo mwanya.

Ujiri aragira ati “Kuba uwa mbere ni byiza, ariko sinifuza kuba ari jye jyenyine bibayeho. Hagomba kuboneka n’abandi benshi.”

Kagame & Masai
Kagame & Masai

Masai Ujiri ntafasha gusa abakobwa n’abahungu bafite impano muri Basketball binyuze muri Giants of Africa n’intego ye yo kugira inzozi ngari. Mu 2020 yatangije umushinga ufasha abatishoboye yise That’s Humanity (Ubumuntu), agendeye ku buzima bwe bwite n’amasomo yigiye kuri bamwe mu bayobozi beza isi yagize barimo Nelson Mandela.

Muri Canada, Ujiri yambitswe umudari w’icyubahiro ku rwego rwa kabiri mu gihugu (Order of Canada) kubera ibigwi bye haba imbere no hanze y’ikibuga cya basketball, igihembo yahawe nka perezida w’ikipe ya NBA n’umuntu w’umugwaneza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka