Maroc: Imibare y’abishwe n’umutingito yageze ku 1,037

Muri Maroc, imibare y’abishwe n’umutingito waje ufite ubukana bwa 7, ikomeje kuzamuka, nk’uko bitangazwa na Guverinoma y’icyo gihugu, ivuga ko ubu hamaze gupfa abantu 1037, mu gihe abakomeretse bagera ku 1204, harimo 721 bakomeretse ku buryo bukomeye.

Ni umutingito wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, uretse kuba wishe abantu benshi abandi bagakomereka, ngo wanangije imitungo myinshi ndetse uteza ubwoba bwinshi mu bantu mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Marrakech no mu yindi mijyi itandukanye.

Ibinyamakuru byo muri Maroc byatangaje ko uwo mutingito ari umwe mu yikomeye ibaye muri icyo gihugu, aho wibasiye by’umwihariko Intara n’Uturere twa Al-Haouz, Marrakech, Ouarzazate, Azilal, Chichaoua ndetse na Taroudant.

Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu muri Maroc yatangaje ko “Abayobozi bakusanyije ibintu byose bikenewe byo gufasha no gutabara abantu bari mu duce twibasiwe n’umutingito”.

Hari ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye yohereje ubutumwa bwo kwifatanya na Marac mu bihe bikomeye irimo, nk’uko byatangajwe na ‘Euronews’.

Perezida Emmanuel Macron, yavuze ko “Yumva yababaye cyane”, yavuga ko u Bufaransa bwiteguye gutanga inkunga.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yavuze ko "yababajwe cyane n’umubare munini w’abantu bishwe n’umutingito”.

Yongeyeho ko yifatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Aziz Akhannouch, yemeza ko “u Butaliyani bushaka gushyigikira Maroc muri ibi bihe bigoye irimo”.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati "Nifatanyije n’abaturage ba Maroc nyuma y’umutingito w’isi ukomeye wabaye. Espagne yifatanyije n’abahuye n’uwo mutingito ndetse n’imiryango yabo”.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye "yatanze amabwiriza ku nzego za Leta gutanga ubufasha bwose bwa ngombwa ku baturage ba Maroc, harimo no kwitegura kohereza ikipe y’abajya gufasha muri ako gace”.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Mohammed ben Zayed, na we yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro ku Mwami Mohammed VI n’abaturage ba Maroc, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya ‘ WAM’.

Ibihugu bya Misiri na Arabia Saoudite nabyo byagaragaje ko byifatanyije mu kababaro na Maroc.

Mu butumwa yoherereje Umwami wa Maroc Mohammed VI, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yagize ati "Mu Burusiya, dusangiye akababaro n’icyunamo n’abaturage b’inshuti b’Abanya-Maroc. Turabihanganisha tubikuye ku mutima, kubera ingaruka zibabaje zatewe n’umutingito waje uteye ubwoba”.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, na we yavuze ko "yifatanyije mu kababaro n’Umwami Mohammed VI n’abaturage bose ba Maroc, kubera ubuzima bwatikiriye muri uwo mutingito w’Isi uteye ubwoba”.

Perezida wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan, yavuze ko “yifatanyije n’abaturage b’abavandimwe ba Maroc kandi ko Turkiya yiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe mu gupfuka ibikomere” nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu, na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Turkiya.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ‘OMS/WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yavuze ko umutima we washegeshwe.

Yagize ati "Ibitekerezo n’amasengesho byanjye biri ku baturage ba Maroc kubera umutingito w’Isi wishe abantu mu ijoro ryacyeye. Twiteguye kubafasha mu byo bakeneye byihutirwa mu rwego rw’ubuzima”.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yagize ati "Nakiranye umubabaro mwinshi ingaruka zibabaje zatewe n’umutingito wibasiye ubwami bwa Maroc. Nifatanyije mu kababaro n’Umwami wa Maroc Mohamed VI, n’abaturage ba Maroc n’imiryango y’abishwe n’umutingito”.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis, na we yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’abaturage ba Maroc kubera umutingito w’Isi umaze kwica abasaga 1000, avuga ko “arimo asengera abishwe n’uwo mutingito, ndetse n’abari mu gahinda ko kuba bapfushije ababo, cyangwa abo bari baturanye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka