Maroc: Cristiano Ronaldo yatanze Hoteli ye ngo icumbikire abarokotse umutingito

Umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, Cristiano Ronaldo, yatanze ubutabazi ku barokotse umutingito w’Isi, wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho yatanze Hoteli ye ngo icumbikire abarokotse umutingito badafitse aho baba.

Pestana-CR7, Hoteli ya Cristiano Ronaldo iri muri Maroc
Pestana-CR7, Hoteli ya Cristiano Ronaldo iri muri Maroc

Cristiano Ronaldo yafunguye imiryango ya Hoteli igezweho afite muri Maroc, kugira ngo yakire abarokotse umutingito kuko abenshi basigaye badafite aho baba, kuko inzu zabo zasenyutse cyangwa se zashegeshwe ku buryo hari impungenge ko zagwa igihe icyo ari cyo cyose.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo ‘Talksport.com’ dukesha iyi nkuru, byagarutse kuri icyo gikorwa cy’ubugiraneza Cristiano Ronaldo yakoze cyo gufata Hoteli ye yitwa ‘Pestana CR7 Marrakesh Hotel’, ikaba icumbi ku barokotse icyo kiza cy’umutingito.

Iyo Hoteli y’inyenyeri enye, ifite ibyumba 174, ikaba ari imwe muri hoteli nziza ziri mu Mujyi wa Marrakesh, ubusanzwe ikaba yishyuza Amapawundi 130 ‘£130’ ku ijoro rimwe.

Uwo Mujyi wa Marrakesh wahuye n’ingaruka zikomeye z’uwo mutingito, kuko wasize usenye inzu nyinshi.

Ikipe ya Maroc y’umupira w’amaguru na yo yatanze ubutabazi, ibinyujije mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bakomerekeye muri uwo mutingito.

Umukinnyi Achraf Hakimi ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain, na we ni umwe mu batanze amaraso yo gutabara inkomere, nk’uko byagaragaye muri videwo yoherejwe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Kugeza ubu, umutingito wibasiye igihugu cya Maroc bimaze kugaragara ko wahitanye abasaga 2000 abandi basaga 2,400 barakomereka, mu gihe hari benshi bari ku gasozi kubera kubura aho kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka