Maroc: Abantu 632 bishwe n’umutingito, abandi 300 barakomereka

Muri Maroc, umutingito wishe abantu bagera kuri 632 mu Ntara ya Al-Haouz, mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’Umujyi w’ubukerarugendo wa Marrakech.

Abantu 632 bishwe n'umutingito
Abantu 632 bishwe n’umutingito

Ni umutingito waje ufite ubukana bwa 7 wibasira cyane igice cy’uburengerazuba bwa Maroc, mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu, ari na yo yahise itangaza iyo mibare y’agateganyo y’abishwe na wo.

Iyo Minisiteri yakomeje ivuga ko abishwe n’uwo mutingito babonetse mu duce twa Al-Haouz, Marrakech, Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu bya siyansi na tekiniki (CNRST), cyatangaje ko uwo mutingito wanyuze mu Ntara ya Al-Haouz, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Umujyi wa Marrakech.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘Le Monde’, ivuga ko abantu bagera kuri 300 ari bo bakomeretse bajyanwa mu bitaro nk’uko byemejwe n’ubuyobozi. Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana ko uwo mutingito wangije ibintu byinshi muri uwo Mujyi wa Marrakech.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko abantu amagana bahise bahunga bava mu nzu zabo, bajya gushaka aho barara hanze kuko batinyaga ko hashobora kuza undi mutingito.

Ambasade y’u Bufaransa muri Maroc, yahise ishyiraho ahantu hafashirizwa abahuye n’ibibazo kubera uwo mutingito.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi wakiriye inama y’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi yiswe G20, guhera kuri uyu wa Gatandatu 9 Nzeri 2023 i New Delhi, yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yaburiye ababo muri uwo mutingito.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (ex-Twitter), yavuze ko "ababajwe cyane n’ababuriye ubuzima muri uwo mutingito”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka