Mali: Ubutumwa bwa UN bwarangiye ku mugaragaro

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali bwarangiye nyuma y’imyaka icumi bwari bumaze. Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali nyuma ya ‘Coup d’Etat’ bwashatse ko ubutumwa bwa UN muri icyo gihugu burangira, nubwo hakiri ibibazo by’imitwe y’iterabwoba n’ibibazo bya politiki bikomeye.

Nyuma y’imyaka icumi yari ishize ingabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Mali, (MINUSMA), ku wa 11 Ukuboza 2023, ubwo butumwa bwarangiye ku mugaragaro nk’uko byifujwe n’ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye icyo gihugu.

Abahagarariye ubutumwa bwa MINUSMA, bamanuye ibendera ry’Umuryango w’Abibumbye ahari hari icyicaro cyayo hafi y’ikibuga cy’indege muri Bamako, umurwa mukuru wa Mali, mu birori byo kwerekana ko ubutumwa bw’amahoro bwa UN burangiye, nubwo hari bamwe mu bari bagize ubwo butumwa bakiri ku butaka bwa Mali nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa MINUSMA, mu nkuru yatangajwe na Le Parisien, cyandikirwa mu Bufaransa.

Ubutumwa bwa MINUSMA bwatangiye mu 2013, bukaba bwari bwashyizweho mu rwego rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba yahungabanyaga umutekano muri icyo gihugu cya Mali, nyuma ikibazo cy’umutekano mukeya giterwa n’imitwe y’iterabwabo gikomeza kwiyongera kigera no mu bihugu bya Burkina Faso na Niger, bihana imbibi na Mali, ubu bikaba bimaze guhitana ubuzima bw’abasivili babarirwa mu bihumbi, mu gihe ababarirwa muri za Miliyoni bo bahunze bakava mu byabo.

Ubutumwa bwa MINUSMA bwaguyemo abasirikare n’abapolisi 180 muri iyo myaka icumi bwari bumaze, bakaba barapfuye baguye mu bitero by’imitwe yitwaza intwaro, ishamikiye ku mitwe y’iterabwoba ya Al-Qaïda na ‘Islamic State’.

Uwo mubare w’abaguye muri ubwo butumwa bwa UN, utuma MINUSMA ishyirwa ku mwanya wa mbere w’ubutumwa bwa UN bwaguyemo abantu benshi muri iyi myaka ya vuba, bukaba bwari bugizwe n’abasirikare n’abapolisi 15,000 baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Nubwo UN yari yohereje ingabo nyinshi muri Mali ndetse igakoreshayo n’ingengo y’imari nini mu rwego rwo kugira ngo izo ngabo zishobora kugera ku ntego yazijyanye, ariko zakomeje kunengwa na bamwe mu Banya-Mali, bavuga ko zitigeze zishobora kugarura amahoro muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka