Mali: Bakoze igitaramo cyo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora k’u Rwanda

Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda batuye muri Mali, bamwe mu bahagarariye ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu basaga 300, bitabiriye umugoroba wo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda n’Abanyarwanda, ibirori byabaye ku ya 08 Nyakanga 2023, kuri CICB i Bamako.

Ibyo birori byanitabiriwe na Amb. Abdoulaye DIOP; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga w’Igihugu cya Mali wari uhagarariye Guverinoma, Bwana Mossa Ag ATTAHER, Minisitiri ushinzwe Abanyemali baba mu Mahanga n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, na Bwana Redouane AG MOHAMED ALI, Minisitiri Komiseri ushinzwe ukwihaza mu biribwa.

Mu ijambo rye, Minisitiri Abdoulaye DIOP yashimye umubano uri hagati y’u Rwanda na Mali, yashimye ibyiza byinshi u Rwanda rwagezeho mu myaka 29 ishize rubohowe, ashima by’umwihariko ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bushingiye ku buyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi, wabohoye u Rwanda ndetse n’amahitamo y’Abanyarwanda y’ubumwe n’ubwiyunge, kureba imbere ariko batibagiwe amateka mabi banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko nk’Umunyemali wasuye u Rwanda akibonera uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari byinshi amahanga yakwigira ku Rwanda harimo kwishakamo ibisubizo hashingiwe ku muco aho kubitega ku mahanga, kwigirira icyizere no kureba kure.

Yagaraje ko Perezida Kagame yagize uruhare mu gutuma Umugabane wa Afurika n’abawutuye, bagira ishema ryo kuba Abanyafurika bihesha agaciro, agaruka no ku ruhare rwe rukomeye mu mavugururwa y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Yagaragaje ko ibyo abantu batekereza ko bidashoboka, bishoboka iyo hari ubuyobozi bwiza nk’uko Perezida Kagame yakuye u Rwanda kure ubu rukaba rufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga, kandi n’Abanyamali nk’Abanyafurika bibateye ishema.

Uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Mali ifite icyicaro i Dakar, Guillaume Serge Nzabonimana, Umujyanama wa Mbere muri iyo Ambasade, yagaragaje ko ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda, kuko ubibutsa ubutwari bw’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, zitanze ubutizigama, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora Igihugu n’Abanyarwanda.

Yagarutse ku butumwa Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda kuri uwo munsi, aho yongeye kwibutsa amahitamo bakoze yo kuba umwe, kwihitiramo ibibabereye no kureba kure.

Yagaragaje ko kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame, Igihugu kitazimye ahubwo cyabonye amahoro n’umutekano, Abanyarwanda bongera kubona agaciro. Mu myaka 29 ishize, hubatswe inzego zishingiye kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza, ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa muntu harimo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, no guharanira kwigira, aho Abanyarwanda ubwabo bishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byabo.

Amb. Abdoulaye Diop, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Uhutwererane Mpuzamahanga
Amb. Abdoulaye Diop, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Uhutwererane Mpuzamahanga

Hashyizweho icyerekezo 2025, nyuma y’icya 2020 aho imibereho myiza y’Abanyarwanda yatejwe imbere mu nzego zose, by’umwihariko mu burezi no mu buvuzi. Iterambere ry’ubukungu, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo, umubano n’ibindi bihugu n’uburyo u Rwanda rwakira abarugana. Ukwibohora kwabereye Abanyarwanda isoko yo kureba mu cyerekezo kimwe cy’iterambere no kurinda ibyagezweho.

Yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato, gusubiza amaso inyuma bakareba amateka mabi banyuzemo, yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakayakuramo amasomo atuma barushaho kurwanya ikibi, cyasubiza inyuma Igihugu kandi bakishimira ubuyobozi bwiza n’aheza bwabagejeje.

Alice Gasarabwe, Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Mali
Alice Gasarabwe, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali

Ibi birori byaranzwe n’umuvugo wateguwe n’Umunyemali, Salif Sanogo, warataga ibyiza u Rwanda rwagezeho, nyuma y’ibihe bibi rwanyuzemo, indirimbo nyarwanda zirata ibigwi by’Ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda.

Inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka