Madagascar: Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida yatawe muri yombi

Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida wa Madagascar witwa Romy Andrianarisoa ari kumwe n’Umufaransa witwa Philippe Tabuteau, yafatiwe mu Bwongereza akekwaho kuba yaratse ruswa kugira ngo atange ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, aho bikekwa iyo ruswa yayatse itsinda rya sosiyete zo mu Bwongereza zicukura amabuye y’agaciro ‘Gemfields’, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo mu Bwongereza kuri uyu wa mbere tariki 14 Kanama 2023.

Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Madagascar yafunzwe
Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Madagascar yafunzwe

Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Madagascar, rivuga ko Romy Andrianarisoa “yahise ahagarikwa ku mirimo ye, kandi ko bigomba guhita byubahirizwa ako kanya”.

Romy Andrianarisoa akekwaho kuba yarasabye ruswa y’ibihumbi Magana abiri na mirongo itandatu by’amayero (260 000 euros ) ndetse na 5 % by’imigabane muri iyo sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye ya Gemfields, kugira ngo abahe ibyangombwa byo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Madagascar.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru RFI ivuga ko sosiyete ya Gemfields, yari isanzwe ikorera muri Madagascar, ngo ikaba yarashakaga gutangira ubucukuzi bwa ‘rubis’, ‘émeraudes’ na ‘saphirs’.

Iyo sosiyete ubwayo isanzwe ifite ubunararibonye mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ngo ni yo yatanze amakuru yerekeye ruswa muri serivisi z’Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha ‘ National Crime Agency’.

Romy Andrianarisoa, Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida wa Madagascar , Andry Rajoelina, yafatanywe n’Umufaransa bari mu Mujyi wa Londres, bagiye muri ‘rendez-vous’, aho bikekwa ko bari bagiye gutanga ruswa ku bakozi ba Gemfields.

Abo bombi, kugeza ubu ngo bafunzwe by’agateganyo, aho bazagezwa imbere y’urukiko ku itariki 8 Nzeri 2023, ngo bashobora guhanishwa gufungwa imyaka 10 muri Gereza, n’amande atazwi umubare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka