M23 yongeye kwisubiza Kitchanga nyuma yo kwirukana Wazalendo

Abarwanyi ba M23 bongeye kwisubiza umujyi wa Kitchanga anyuma y’iminsi ibiri uyobowe n’abarwanyi ba Wazalendo, bari bawuhawe n’ingabo z’Abarundi ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro, zari zawuhawe n’abarwanyi ba M23, kugira ngo ukoreshwe mu gucunga umutekano w’abaturage mu gihe hategerejwe ibiganiro byo kurangiza intambara.

Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zahaye inzira abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo za FARDC, bategura uko batera M23, ndetse igenda iva mu duce tumwe kugira ngo ibanze yisuganye.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa, yatangaje ko ibikorwa byo kwigarurira umujyi wa Kitchanga babikoze bahagarika ubwicanyi bw’abaturage, burimo gukorwa n’imitwe irimo gukorana na Leta ya Congo.

Yagize ati “Ntibizasubira ko M23 irebera ibikorwa bya Jenoside”.

Bisiimwa agaragaza amafoto y’inzu z’abaturage zatwitswe, yatangaje ko habaruye imirambo y’abaturage bishwe batwikiwe mu nzu, bikorwa n’abitwa ko ari ingabo z’igihugu.

Mu masaha y’igicamunzi nibwo abarwanyi ba M23 bashoboye kwinjira mu mujyi wa Kitchanga nyuma y’uko aba Wazalendo bawuvuyemo bavuga ko babuze ibibatunga hamwe n’amasasu.

Abarwanyi ba M23 bagiye kwisubiza uduce twari twafashwe n’aba Wazalendo n’ingabo za FARDC, bavuye mu bice bitandukanye bya Rutshuru, ndetse tariki ya 6 Ukwakira 2023, bari batezwe ibico n’abarwanyi ba Wazalendo ahitwa Tongo, ariko bashobora kuharenga imirwano yongera gusubukura.

Imirwano yahise itangira muri Terirwari ya Nyiragongo mu gace ka Kibumba, ndetse abasirikare babarirwa muri 20 bahasiga ubuzima abandi bajyanwa kwa muganga kuri CBK Ndosho Hospital mu mujyi wa Goma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda uburyo ituhezaho inkuru zisesenguye neza kandi zuziye ukuri komeza udukurikiranire amakuru agezweho turakwemera ndi Elias NZAMWITAKUZE from KARONGI/MUTUNTU.

NZAMWITAKUZE ELIAS yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka