M23 yigaruriye uduce twari twafashwe na FARDC muri Masisi

Abarwanyi ba M23 bongeye kwisubiza uduce twari twafashwe n’ingabo za Congo, FARDC n’imitwe bakorana yibumbiye muri Wazalendo muri Masisi, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi b’ingabo za Congo ziri ku rugamba.

Amakuru yemejwe n’abarwanyi ba Wazalendo avuga ko abarwanyi ba M23 ejo tariki 6 Ukwakira 2023, bari benshi mu midugudu ya Nturo, Kingi, Bukombo bituma ingabo za FARDC zihungira i Sake ku bilometero bikeya uvuye mu mujyi wa Goma.

Umwe yagize ati "Abarwanyi ba M23 baje ari benshi, twe amasasu yadushiranye, ubu turimo kwerekeza i Sake."

Abarwanyi ba Wazalendo bari batangaje ko bamaze gufata imidugudu 21 muri Masisi, ndetse basaba FARDC kuza kuhacungira umutekano, mu gihe twinshi mu duce bari bavuze nka Kibarizo na Kabati twamaze kwigarurirwa na M23.

Ati "Abaturage batuye Kabati na Makombo bavuye mu byabo bahunze, Wazalendo bavuye i Kilorirwe berekeza i Sake."

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, ku kibuga cy’imirwano Nyiragongo na Masisi hari umutuzo, imirwano yahagaze mu gihe abarwanyi ba Wazalendo bamaze guhungira i Sake, aho barimo kwisuganya.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwashinje ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zavuye mu gihugu cy’u Burundi, kwifatanya na FARDC n’imitwe yitwaza intwaro, aho kurinda amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngewe rwose ndifuza ko M23 ifata Goma ndetse yamara no kuyifaya ikaka liberite de nationalite kuko kiriya gihugu ntabwo bishoboka ko cyakomeza kuba igihugu kimwe cyaratwaye igice kinini cy’urwanda kikaba gushaka kwirukana n’abayurage cyatwaranye n,’ubutaka

Kubwanjye Nemeye umusara wo gukorana na M23 nkajya kurugamba ngahabwa imyitozo ya Gisirikare ubundi bakampa AK-47 na RPG then tugakubita imbwa n’ibibwana byazo

Ndi young, 30 years 80kg mfite license mu masomo ya Social Science ibindi nzabibabwira tumaze kugira igihugu gifite Capital yitwa GOMA

Inka ni nziza yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Oya abasilikare bi Burundi nibavuge igice baherereyemo bali kuruhande rwa EAC cyangwa kuruhande rwa FARDC FDRL niyo mitwe yindi kuko M23 yabasigiye aho bacunga bajya kure birangiye igisilikare cyu Burundi kihaha FARDC nabo bakorana siko byari byumvikanweho ubu igihe kirageze bamese kamwe barwane na M23 nkabaje gufasha Leta ya Congo M23 yavuye aho yali yarafashe irwanye ntiyasubiye inyuma kuko yatsinzwe nubu ifite ubushobozi bwo kuhafata nubwo abarundi barwana gusa yumviye abakuru bibihugu yegerayo binakwereka umutego M23 yari yatezwe ngo gushyira intwaro hasi !! bakajya Rumangabo imbokoboko!!mbega ubu bose bali kuba baramaze kwicwa cyangwa baragiye kubicira ahandi bavugaga ngo ni Kitona M23 ireba kure ntizibeshye ngo bajye kubatwika bijyanye nkuko batwika imiryango yabo reka abarundi barwane kuruhande rwa FRDC maze babone icyo imbwa yaboneye kumugezi FRDC yo izaba yakuyemo akayo karenge yagiye kurwanisha umunwa

lg yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka