Libya: Imyuzure yahitanye abasaga 2000, abandi baburirwa irengero

Muri Libya, imyuzure yibasiye ibice bitandukanye by’uburasirazuba bw’icyo gihugu, ihitana abantu basaga 2000, abandi baburirwa irengero nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Ibice byibasiwe kurusha ibindi, ni mu Karere ka Al Jabal Al Akhdar, kagizwe n’Imijyi itandukanye nka Al Bayda, Sousse, Chahat cyangwa se Darna, umujyi utuwe n’abasaga 100,000.

Ingomero ebyiri z’amazi ziri hejuru y’uwo Mujyi wa Darna, zasenyutse kubera umuvumba w’amazi menshi biteza ibibazo byinshi, birimo kwangirika kw’imitungo, ariko cyane cyane byatwaye ubuzima bw’abantu nk’uko bitangazwa n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Umujyi wa Darna.

Umujyi wa Darna, uherereye mu Karere ka Al Jabal Al Akhdar, ukaba ukikijwe n’imisozi myinshi. Amazi yaturutse ku mvura no ku guturika kw’izo ngomero, byahitanye ubuzima bw’abantu bataramenyekana umubare neza kugeza ubu.

Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Uburasirazuba bwa Libya, Oussama Hamad, yatanze imibare, agira ati “Abantu baburiwe irengero barabarirwa mu bihumbi. Abasaga 2000 bapfuye. Hari imidugudu yose uko yakabaye n’abayituyeho batwawe n’amazi abaroha mu Nyanja”.

Inkuru ya RFI, ivuga ko kubera agahinda kenshi, Minisitiri w’Intebe yananiwe gukomeza kuvuga, aha ijambo umwungirije Ali Al Gotaani, agira ti “Ibyabaye si ikiza gisanzwe, ahubwo ni imperuka. Guverinoma yakoze inama kubera iki kibazo. Turahamagarira abashinzwe ubutabazi bose n’abandi bafite icyo bashoboye kwihutira kuza i Darna. Hari imidugudu yatwawe n’amazi uko yakabaye. Ababuriwe irengero barabarirwa mu bihumbi. Nta mashanyarazi nta n’itumanaho byose byapfuye”.

Umwe mu bayobozi b’uwo mu Mujyi wa Darna, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yameje ko abaturage, babonaga imirambo ireremba hejuru y’amazi, ariko badafite icyo babikoraho.

Umuvugizi wa Croissant-Rouge, Tawfik al Shukri, ku wa mbere mu masaha y’ijoro, yavuze ko gutanga amakuru yizewe ajyanye n’imibare nyayo y’abahitanywe n’icyo kiza bitahita bishoboka.

Yagize ati “Amakipe yacu yari ari hirya no hino guhera mu masaha ya mbere ikiza gitangiye, ariko ibintu biteye agahinda kurushaho byebereye mu Mujyi wa Darna. Habonetse imirambo isaga 2030, abantu basaga 9800 batangajwe ko baburiwe irengero, hashingiwe ku mibare yatanzwe na Guverinoma. Hari imidugudu itanu yo muri Darna yarohamye mu mazi uko yakabaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nugushaka uburyo hakorwa imiyoboro nimigende yamazi kugirango hadakomeza kubura abantu benshii murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka