Leta y’u Bwongereza igiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko kirwanya kohereza abimukira mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko atemeranya n’umwanzuro w’Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres, witambitse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Sunak avuga ko n’ubwo yubaha urukiko atemeranywa n’imyanzuro rwafashe, ndetse akaba yizeza ko agiye gusaba uruhushya rwo kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga.

Minisitiri w’Intebe, Sunak, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda yakoze ibisabwa byose bituma nta byago byabaho ku bimukira, byatuma basubizwa mu bihugu bavuyemo bahunga.

Yagize ati "U Rwanda ni Igihugu gitekanye. Urukiko rukuru rwarabyemeye. UNHCR ifite gahunda yayo mu Rwanda y’impunzi zo muri Libiya. Tuzasaba uruhushya rwo kujuririra mu Rukiko rw’ikirenga".

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza avuga ko gahunda ya Guverinoma ye isobanutse neza, kandi ko ari yo ikwiye gufata icyemezo ku muntu winjira muri icyo gihugu.

Itangazo ryatanzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma yaho, ryavuze ko bagishishikajwe na gahunda y’ubufatanye n’u Rwanda, kandi ko ari uburyo bwiza.

Mu Mata umwaka ushize wa 2022, u Bwongereza bwagiranye amasezerano n’u Rwanda agamije kohereza abimukira, binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka