Kenya yasubitse igikorwa cyo gufungura umupaka uyihuza na Somalia

Leta ya Kenya yatangaje ko yahagaritse gufungura umupaka uyihuza n’igihugu cya Somalia, kubera umutekano muke watewe n’umutwe wa al-Shabab.

al-Shabab
al-Shabab

Minisitiri Kindiki Kithure, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho y’abaturage batanu n’abapolisi umunani bahitanywe n’igitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab mu gace ka Mandera muri Kenya, ku mupaka utandukanya Kenya na Somalia.

Yavuze ko mu bice bya Kenya bya Garissa, Wajir na Mandera, mu kwezi kwa gatandatu gushize hagiye hagabwa ibitero na Al-Shabab, ku buryo iki gihugu cyabaruye ahantu hagera muri 15 hagabwe ibyo bitero, byahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 20.

Kubera impamvu z’umutekano muke uterwa n’ibyo bitero, Kenya yatangaje ko gufungura umupaka bizakoranwa ubushishozi bigakorwa buhoro buhoro, ku nyungu z’umutekano w’abaturage.

Umutwe w’Iterabwoba wa Al-Shabab urwanya ubutegetsi bwa Somalia, ariko ukunze kugaragara wagabye ibitero ku ngabo ziri muri icyo gihugu, zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Al-Shabab ikunze kurangwa n’ibikorwa byo gushimuta abaturage, ndetse uyu mutwe wagiye ugaba ibitero ku bindi bihugu birimo Kenya na Uganda, bigahitana ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka, bikangiza n’ibikorwa remezo birimo no gutwika inyubako.

Al-Shabab igenzura agace ka SouthWest na Jubbaland muri Somalia, ukaba ukomeje kugaba ibitero by’iterabwoba yaba mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu no mu yindi mijyi itandukanye, igakoresha uburyo bwo gutega ibisasu ahantu hahuriye abantu benshi, mu masoko mu bigo by’amashuri no mu modoka zitwara abagenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka