Kenya: Umupolisi yarashe umuyobozi we ahita apfa

Muri Kenya, Umupolisi wakoreraga muri Kawunti ya Nakuru yarashe umuyobozi we isasu aramwica, mu buryo buteye urujijo, bituma hahita hatangizwa iperereza nk’uko byatangajwe na Komanda wa Polisi muri Nakuru Samuel Ndanyi.

Umupolisi yishe umuyobozi we
Umupolisi yishe umuyobozi we

Uwo muyobozi wa Polisi yavuze ko Jakson Konga, ari we mupolisi ukekwaho kwica umuyobozi we amurashe, yahise yakwa imbunda ndetse aba afunzwe mu gihe iperereza ririmo gukorwa, kuko impamvu y’ubwo bwicanyi itaramenyekana.

Komanda wa polisi Samuel Ndanyi yemeje ko uwo mupolisi witwa Jackson Konga yarashe isasu umuyobozi we witwa Sergeant Christopher Kimeli agahita apfa.

Amakuru yavuye mu iperereza ry’ibanze ryakozwe nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru TUKO.co.ke cyandikirwa aho muri Kenya, avuga ko uwo mupolisi ukurikiranyweho kwica umuyobozi we, yari avuye mu kazi mu masaha y’ijoro, arimo yitegura kujya kujyana umwana ku ishuri, nyuma ahita akora icyo gikorwa cy’ubunyamaswa.

Komanda wa polisi yagize ati, " uyu munsi ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, byatangajwe n’umwe mu bapolisi wari wumvise isasu,avuga ko hari umupolisi warashwe na mugenzi we, impamvu zatumye uwo mupolisi arasa ntiziramenyekana".
Komanda wa Polisi kandi yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wahiose ujyanwa aho agomba gukorerwa isuzuma.

Ubwo bwicanyi bw’umupolisi wishe umuyobozi we buje, nyuma y’iminsi mikeya, undi mupolisi w’igitsina gore witwaga Diana Mwende w’aho muri Kenya, nawe yishwe atewe ibyuma, urupfu rwateye abaturage b’ahitwa Emali ubwoba.

Byavuzwe ko Mwende yishwe n’umuntu wagaragaye asohoka mu rugo rwe afite icyo cyuma yakoreshje nk’intwaro.

Mwende, wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Reli muri Emali- Makueni, yasanzwe afite ibikomere mu ijosi no mu maso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka