Kenya: Abantu 12 baguye mu myigaragambyo

Muri Kenya, imyigaragambyo y’abantu baturuka mu ihuriro rya ‘Azimio la Umoja’ bamagana ubuzima buhenze, bahangana na Polisi ishaka kubabuza gukomeza kwigaragambya, imaze kugwamo abantu 12 kugeza mu mpera z’iki cyumweru.

Ikinyamakuru ‘The Nation’ cy’aho muri Kenya, cyavuze ko abigaragambya mu gace k’ahitwa Emali, batwitse imodoka ya Polisi, batera amabuye kuri banki imwe yo muri ako gace bituma ibikorwa by’ubukungu bihagarara. Abo bigaragambya kandi, bavugwaho kuba basahura ibya rubanda, bakangiza ibikorwa remezo bya Leta mu gace ka Mlolongo, mu Mujyi wa Nairobi.

Mu bigaragambya kandi harimo abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hirya no hino mu gihugu, nabo banze gukora ngo bavuga ko ibiciro bya lisansi biri hejuru cyane.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki yavuze ko abantu 312, barimo n’umudepite wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, batawe muri yombi kandi ko bazashyirirwaho ibirego.

Yanavuze ko Leta ya Kenya ishaka guta muri yombi abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, harimo Raila Odinga na Martha Karua, bahamagaje iyo myigaragambyo.

Umuvugizi wa Azimio la Umoja, Edwin Sifuna, ku wa kane yabwiye televiziyo Citizen TV yo muri Kenya ko imyigaragambyo izakomeza ku wa mbere, ku wa kabiri no ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Kuva Perezida William Ruto yatsinda amatora mu mwaka ushize, Raila Odinga ntiyigeze yemera iyo ntsinzi, akamushinja ko yibye amajwi, gusa inkiko zatesheje agaciro ikirego cye cy’uko amajwi yibwe.

Odinga yagiye atumiza imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Ruto, avuga ko butemewe n’amategeko. Nyuma y’amezi makeya iyo myigaragambyo yaje gucogora.

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze, nk’ifu y’ibigori, cyakomeje kuzahaza imibereho y’abaturage muri Kenya, Odinga abona indi ngingo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Ruto.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka 2023, yahamagaje imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro kuko bituma ubuzima burushaho guhenda, ariko ibintu byarushijeho kuba bibi guhera muri Kamena ubwo Leta yazamuraga imisoro.

Itegeko rishya ryakubye kabiri imisoro ku bikomoka kuri peteroli, rinategeka gukata 1.5% ku mishahara y’abakozi nk’amafaranga y’imyubakire. Itegeko bigaragara ko ridashyigikiwe muri icyo gihugu.

Nyuma y’uko iryo tegeko ritowe, Odinga n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bahise bongera gushishikariza rubanda kwigaragambya, nk’uburenganzira bwabo bw’ibanze, bakamagana iryo tegeko n’ingaruka zaryo zitezwe.

Perezida William Ruto aganira n’abaturage, yavuze ko atakwemera ko imyigaragambyo ikomeza muri icyo gihugu, kuko igihe gihari ari icyo gukora akazi, atari umwanya wo kujya mu myigaragambyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka