Israel yasabye abaturage bari muri Gaza kuhava bitarenze amasaha 24

Igihugu cya Israel cyasabye ko abaturage basaga miliyoni imwe baba mu Majyaruguru ya Gaza, kwimukira mu Majyepfo yaho mu gihe kitarenze amasaha 24, mu rwego rwo kwirinda kugerwaho n’ingaruka z’intambara irwanamo n’umutwe wa Hamas.

Intara aya Gaza yarashweho bikomeye
Intara aya Gaza yarashweho bikomeye

Igisirikare cya Israel cyabwiye Umuryango w’Abibumbye (UN) ko buri muntu wese uba mu Majyaruguru y’agace ka Gaza arebwa n’iyi gahunda.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko uku kwimuka bizagira ingaruka ku batuye mu karere ka Gaza yose, kuko gatuwe n’ubucucike bw’abantu benshi.

Nubwo bigoye kwimuka, igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko impamvu cyasabye abatuye muri Gaza kwimuka ari ukubera umutekano wabo no kwirinda.

Itangazo IDF yashyize ahagaragara, rivuga ko abazimuka muri ntara ya Gaza bazagaruka igihe irindi tangazo rizaba ryatanzwe.

Umuvugizi wa IDF, Lt Col Jonathan Conricus, yavuze ko intego yabo ari ukurokora ubuzima bw’Abaturage ba Gaza.

Yagize ati “Abasivili si umwanzi wacu, turabyumva ko kwimuka bizafata igihe atari n’igikorwa cyoroshye.”

Iryo tegeko rinareba abakozi bose ba UN hamwe n’abihishe mu bigo byayo, birimo nk’amashuri, ibigo nderabuzima n’amavuriro.

Akanama k’Umutekano ka UN kitezwe gukora inama y’igitaraganya mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatanu, mu nama nyunguranabitekerezo iza kubera mu muhezo.

Itangazo rya UN rivuga ko yinginze cyane ko iryo tegeko ryatanzwe na Israel rikurwaho, mu rwego rwo kwirinda ko ibyago bisanzweho abo baturage bafite, bidakomera bigahinduka amakuba akomeye kuri bo.

Israel ikomeje gukora ibitero by’indege kuri Gaza kuva ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2023, ubwo intagondwa za Hamas zivuye muri Gaza zayigabaga igitero gitunguranye.

Abantu bagera ku 1,300 biciwe muri icyo gitero cya Hamas muri Israel, na ho abantu nibura 150 bashimuswe n’uwo mutwe.

Ibitero by’indege bya Israel byo kwihorera bimaze kwica abantu barenga 1,400 muri Gaza, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine.

Si ibyo gusa kuko igihugu cya Israel cyanafunze umupaka wa Gaza, ibuza ko hinjizwa ibikomoka kuri Peteroli, ibiribwa, amashanyarazi n’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka