Israel: Benjamin Netanyahu yasabye Hamas gushyira intwaro hasi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko “iri ari itangiriro ryo kurangira kwa Hamas", kandi intambara ikomeje, bityo asaba abarwanyi b’uwo mutwe gushyira intwaro hasi bakamanika amaboko, bakishyikiriza ingabo za Israel.

Benjamin Netanyahu yasabye Hamas gushyira intwaro hasi
Benjamin Netanyahu yasabye Hamas gushyira intwaro hasi

Ayo magambo akomeye ya Benjamin Netanyahu yayatangaje ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023, ahamagarira abarwanyi ba Hamas guhita bashyira intwaro hasi, yemeza ko hari byinshi bigaragaza ko uwo mutwe uri mu minsi yawo ya nyuma.

Yagize ati "Nibashyire intwaro hasi maze bishyikirize abasirikare bacu b’intwari. Ibyo bizafata igihe. Intambara irakomeje ariko ni intangiriro yo kurangira kwa Hamas”.

Ati "Ndabwira abakora iterabwoba muri Hamas, birarangiye. Nimureke gupfira umuyobozi w’umutwe wa Hamas muri Gaza, nimumanike amaboko”.

Ku rundi ruhande, Hamas umutwe w’iterabwoba nk’uko byemezwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Canada n’abandi, yo yemeza ko igishoboye guhangana na Israel no kuyirasaho ibisasu, nubwo hari ibizimirizwa mu kirere bitageze ku butaka.

Ikindi kandi Hamas ivuga ko nta muntu n’umwe mu Banya-Israel batwawe n’uwo mutwe uzasohoka muri Gaza, "ari muzima, hatabayeho guhinduranya n’imfungwa z’Abanya-Palestine ziri muri Israel, hatabayeho ibiganiro, cyangwa se hatabayeho kubahiriza ibyo Hamas isaba".

Israel yatangaje ko muri rusange Hamas yatwaye abantu bunyago bagera kuri 240, ubwo yagabaga igitero ku itariki 7 Ukwakira 2023, kugeza ubu hakaba hasigayeyo abagera ku 137. Mu gihe cy’agahenge k’intambara hagati ya Israel na Hamas mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2023, abantu 150 barimo Abanya-Israel 80 barekuwe na Hamas, mu gihe hafunguwe imfungwa z’Abanya-Palestine 240 zari zifungiye muri Isael.

Ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, akanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano kari kateranye mu rwego gusaba “ko intambara ihita ihagarara muri Gaza".

Gusa umwanzuro w’ako kanama wo guhagarika intambara mu rwego rwo kugira ngo imfashanyo zishobore kugera ku basivili, wahise ubangamirwa na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Inkuru dukesha France 24, ivuga ko mbere gato y’uko inama y’ako Kanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi itangira, Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres, yari yatangaje ko “Ibikorwa bibi byakozwe na Hamas muri Israel bidashobora na rimwe gusobanura igihano gihuriweho ku baturage ba Palestine”.

Mu matora yakozwe n’ako Kanama ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, ku mwanzuro wo guhagarika intambara muri Gaza, amajwi 13 yemeje uwo mwanzuro, u Bwongereza burifata, ntibwawutora naho Amerika itora ko itawushyigikiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Islaheli iratangaje cyane ark mubugome kubona irigukora jonosid mr plastinq nagahinda gakomeye yica inzira karengane zabana abagore ntagutoranya nagahinda ugereranije abamaze gupfa isi irebera USA Ikabishyigikira gusa buriya nubugome

Musoni yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka