Israel: Asubiye ku rugamba ku myaka 95

Umuyahudi Ezra Yachin, wahoze mu gisirikare cya Israel, ku myaka ye 95 yasubiye ku rugamba Igihugu cye gihanganyemo n’umutwe wa Hamas.

Ezra Yachin
Ezra Yachin

Yachin yahamagawe ku rugamba ngo yongerere akanyabugabo ingabo za Israel, ndetse anasangize abasirikare bari ku rugamba inkuru z’uburyo barokotse ibitero by’Abarabu i Yeruzalemu.

Yachin yasobanuye ihohoterwa Abayahudi bahuye naryo mu gihe cy’Intambara y’Ubwigenge bw’iki gihugu.

Nk’uko bitangazwa na New York Post, umusaza Yachin wamaze kugera ahabera urugamba, abaye umuntu wa mbere ukuze ugiye kuri uru rugamba.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakuru muri Israel ‘Israel National News’, Yachin yahamagajwe ngo yongerere imbaraga mu buryo bwa ‘morale’ ingabo ziri ku rugamba.

Ibitangazamakuru byashyize ahagaragara ifoto ya Yachin yambaye imyenda ya gisirikare, anafite imbunda.

Umunyamakuru wo muri Isiraheli Hananya Naftali yanditse kuri X ati: “Ntucike intege, ndetse n’ubu.”

Avuga ku minsi y’ubuto bwe ubwo Israel itagiraga ubwigenge, Yachin yavuze ko Abongereza babujije Abayahudi guhunga, gusa ikirenze kuri ibyo ntibabujije Abarabu bari bahatuye kwica Abayahudi.

Mu kiganiro yakoze muri 2021, Yachin yagize ati "Abayahudi bari ku butaka bwa Israel basobanukiwe neza ko bagomba kwirwanaho, ari na yo mpamvu bashinze amashyirahamwe y’ibanga, rimwe muri yo ni umuryango wa Lehi”.

Ku kijyanye no guhuza imbaraga kw’Abisiraheli, Yachin yavuze ko byari ngombwa kurwanya Abongereza kugira ngo bagire igihugu gifite uburyo bunoze, bwo kwirwanaho mu gihe hari umuntu wagerageje kubagirira nabi, kugira ngo bumve ko bigenga mu gihugu cyabo.

Ubwo Umuryango w’Abibumbye wemeje guha Abayahudi igihugu cyababyaye muri Israel, Yachin yavuze ko nyuma y’umunsi umwe gusa, ibyo bibaye Abarabu bishe imiryango itandukanye y’Abayahudi ahantu hose ndetse babakorera n’ibikorwa by’iterabwoba.

Ati "Icyo gihe nibwo intambara y’ubwigenge yatangiye”.

Yachin avuga ko bisanze mu bihe bigoye, cyane ubwo Abongereza n’Abarabu babamaganaga kuko icyo gihe bari babagose ahantu hose nta na hamwe bafite, ho kunyura no guhungira.

Yongeyeho ko icyo gihe Abayahudi bishwe ku buryo amaraso yabo yamenetse nk’amazi, kandi Abongereza bagafasha abo Barabu.

Yachin yavuze ko Abarabu bakimara kubona imbunda, batangiye kwishima, ndetse icyo gihe Abayahudi bari batuye muri Israel barushijeho guhura n’ibibazo.

Ati “Buri Muyahudi wese wagwaga mu maboko yabo, ntiyakomeje kubaho. Bahanahanaga amafoto ku buryo umuntu wese wabaga afite amafoto menshi y’Abayahudi bapfuye, yafatwaga nk’umuntu ukomeye muri ako gace ndetse no muri sosiyete”.

Izi ngorane n’ibibazo byose byatumye Abayahudi, bahitamo kurwana kugira ngo babashe kubaho.

Mu kiganiro yatanze muri 2021 yavuze ko yitangiye ubuzima bwe, kugira ngo azageze ku gisekuru kizaza kugira ngo ababwire igiciro bagombaga kwishyura ku butaka bw’Abisiraheli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona ali Caporal.Ndahamya ko nta mbaraga afite.Aho gukoresha utubaraga ducye asigaranye ajya mu ntambara,yali akwiriye kwigisha abakili bato uburyo babana mu mahoro.Kandi nawe agashaka imana cyane,aho gushaka intambara.Akibuka ko imana itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba no gukunda abanzi bacu.Akamenya ko ijambo ryayo rivuga ko imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi kandi ko atazaba mu bwami bwayo.Abirinda gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.

gatera yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka