Inzego z’umutekano z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique mu muganda

Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RDF) zahuriye mu gikorwa cy’umuganda n’Ingabo za Mozambique (FADM), cyibanze ku bikorwa bitandukanye mu mijyi ya Palma na Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Uyu muganda wakozwe ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’ubwigenge bwa Mozambique yari yarakoronijwe na Portugal. Ibirori nyirizina biteganyijwe ku wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’Ingabo za Mozambique, mu mujyi wa Palma zakoze ibikorwa by’isuku hafi y’ikigo nderabuzima cya Palma, bafatanyije n’abakozi bo kuri icyo kigo nderabuzima.

Naho mu mujyi wa Mocimboa ibikorwa by’isuku byibanze ku gusukura imihanda migari n’inkengero zayo, ndetse n’imihanda y’imigengerano.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda kandi zahaye amazi abaturage barenga 1,650 bakomoka ahitwa Naquitengue baherutse gutahuka, aho bacumbikiwe ku ishuri ribanza rya Trinta de Julho, riherereye ku bilometero 3 uvuye mu mujyi wa Mocimboa.

Nyuma y’umuganda, abayobozi b’inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) muri Mocimboa na Palma, bashimye Ingabo za Mozambique zateguye icyo gikorwa y’isuku, cyahuje abagize inzego z’umutekano mu mijyi ya Palma na Mocimboa. Bijeje kandi FADM n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Palma ko RSF izakomeza gushyigikira iyi gahunda no mu bihe biri imbere.

Mu izina ry’Ingabo za Mozambique, Col Ali Muando mu ijambo rye, yashimiye byimazeyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zemeye kwitabira ubutumire muri iki gikorwa cy’ingenzi. Yabasezeranyije kandi gukomeza umubano mwiza hagati y’impande zombi.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Palma, Dr. Santos, na we yashimye ibikorwa byakozwe n’inzego z’umutekano ku mpande zombie, ndetse anizeza ko hazakomeza kubaho ingamba zo gukomeza kubungabunga ibidukikije bakanabikangirira abaturage.

Kuri uwo munsi kandi, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zahuriye mu nama nsuzumabikorwa.

Maj Gen Alexis Kagame, ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, yakiriye intumwa ziturutse mu Ngabo za Mozambique, mu nama igamije gusuzumira hamwe gahunda z’ibikorwa bihuza impande zombi.

Ni inama nyungurabitekerezo yabaye ku wa Gatandatu tari 23 Nzeri 2023, ku cyicaro gikuru cy’inzego z’umutekano z’u Rwanda, giherereye mu mujyi wa Mocimboa da Praia.

Izi intumwa zari ziyobowe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ngabo za Mozambique, Brig Gen Chongo Vidigal, aherekejwe na Gen Recaldo Macuvelle hamwe n’abandi bayobozi bakuru.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko intego y’iyo nama kwari ugusuzumira hamwe ibikorwa bihuza impande zombi.

Mu izina ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Alexis Kagame, yamenyesheje izo ntumwa bimwe mu bikorwa birimo gukorwa kugeza ubu na RSF mu bice bihuriweho. Yagaragaje ko kandi bashimira ubufatanye buriho uyu munsi hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique.

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buzarushaho kwiyongera no mu bikorwa biri imbere mu murongo wo kurwanya iterabwoba, rifitanye isano na Leta ya Kisilamu mu Ntara Cabo Delgado.

Brig Gen Chongo Vidigal yashimye inkunga ikomeye inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gutanga, mu kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda rwohereje bwa mbere inzego z’umutekano zirimo abasirikare n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga 2021. Bari bagiye mu butumwa bwo gufatanya n’ingabo za Mozambique mu kurwanya iterabwoba.

Nyuma y’imyaka ibiri inzego z’umutekano z’u Rwanda zigeze i Cabo Delgado, ubu umutekano wongeye kuboneka, abaturage hafi ya bose bagaruka mu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RDF ku isonga

Alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka