Ingabo z’u Bufaransa zirava muri Niger bitarenze 2023

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zari ziri muri Niger, zigiye gusubira mu gihugu cyazo ndetse na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger agasubira i Paris bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2023.

Ingabo z'u Bufaransa zigiye kuva muri Niger
Ingabo z’u Bufaransa zigiye kuva muri Niger

Nyuma y’amezi abiri ashize umubano utameze neza hagati y’ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Niger n’u Bufaransa, ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko Ambasaderi w’u Bufaransa i Niamey, ndetse n’ingabo z’icyo gihugu ziri muri Niger “zizaba zamaze kuva muri icyo gihugu bitarenze impera z’uyu mwaka”.

Ingabo z’u Bufaransa 1,500 zari ziri muri Niger, kuko mbere y’uko hakorwa Coup d’état ku itariki 26 Nyakanga 2023, u Bufaransa bwafatwaga nka kimwe mu bihugu bifasha Niger mu kurwanya imitwe y’iterabwoba, zikaba zigiye gutaha nyuma y’uko no muri Mali, ndetse no muri Burkina Faso, ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye ibyo bihugu bwatangaje ko butazikeneye.

Perezida Macron yagize ati "U Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kugarura Ambasaderi wabwo. Mu masaha macyeya ari imbere Ambasaderi wacu n’abandi badipolomate benshi baragaruka mu Bufaransa”.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Euronews’, ivuga ko u Bufaransa bwari bumaze iminsi bwanga kumva ibyo ubutegetsi bw’igisirikare buriho muri Niger buvuga, kuko nk’uko Perezida Macron yameje abivuga, u Bufaransa bufata Mohamed Bazoum, wahiritswe ku butegetsi ndetse akaba akiri mu maboko y’ubutegetsi bwamuhiritse guhera muri Nyakanga we n’umugore n’umwana we, ko ari we Perezida wemewe n’amategeko wa Niger.

U Bufaransa ngo bwari bwiteguye kwifatanya n’umuryango wa CEDEAO, mu gikorwa cyo gukoresha ingufu za gisirikare hagamijwe kugarura Bazoum n’ubutegetsi bwemewe n’Itegeko Nshinga, ariko kuko bitahise biba ngo bwabonye nta bundi buryo buhari bwatuma ingabo zabwo ziguma muri Niger.

Perezida Macron yagize ati "Dushyize iherezo ku bufatanye mu bya gisirikare n’abayobozi ba Niger, kuko batagishaka kurwanya iterabwoba”.

Kuva ubutegetsi bw’igisirikare bwajyaho nyuma ya Coup d’état muri Niger, buyobowe na Jenerali Abdourahamane Tiani, bwahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Paris na Niamey. Ndetse ubutegetsi bwa Niger bwemeza ko u Bufaransa buri muri Niger "ku buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Habayeho imyigarambyo y’abaturage basaba ko Abafaransa bava muri Niger, ubu bakaba bari bariyo bari mu birindiro byabo gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka