Ibiheri bishobora gutuma u Bufaransa butakira imikino Olempike

Inzego z’ubuyobozi mu Bufaransa zihangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ibiheri/imperi, kimaze gufata indi ntera nk’icyorezo mu gihugu hose muri aya mezi ya vuba. Ni ikibazo kiri gutuma hakekwa ko gishobora no guhagarika imikino Olempike yaburaga amezi icyenda ngo ibere mu Mujyi wa Paris.

Ibi biheri byatangiye kwiyongera bikabije muri Nyakanga uyu mwaka, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko muri za gare, muri za gariyamoshi, ahabera ibirori n’ahandi.

Ku mbuga nkoranyambaga Abafaransa batandukanye n’abasura iki gihugu, bagiye bashyiraho amafoto bariwe n’ibiheri ndetse hari na bamwe mu bagiye mu kiruhuko cy’uburwayi, bitewe n’utwo dukoko.

Ubusanzwe ibiheri ni udukoko dutoya twagereranya n’ikirondwe, dukunda kwihisha mu biryamirwa tukarumana mu gihe cya nijoro tunyunyuza amaraso.

Hari abahuza kwibasirwa n’ibiheri n’isuku nke, ariko inzego inzego z’ubuzima mu Bufaransa zirabihakana. Ikigo gishinzwe ibiribwa, ibidukikije n’umutekano ku kazi mu Bufaransa (ANSES), kivuga ko iki kibazo ntaho gihuriye n’isuku nke. Ni mu gihe raporo zigaragaza ko hagati y’imyaka ya 2017 na 2022, nibura urugo rumwe mu icumi mu Bufaransa rwibasiwe n’ibiheri.

Iki kibazo cyatumye ubwo Abadepite bari mu Nteko mu cyumweru gishize, uwitwa Mathilde Panot abwira Minisitri w’Intebe Elisabeth Borne ati “Ese tugomba gutegereza ko n’ibiro byanyu byibasirwa kugira ngo mugire icyo muvuga?” Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yamubwiye ko Guverinoma ayoboye yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ihangane n’iki kibazo.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize Minisitiri w’Uburezi, Gabriel Attal, yavugiye kuri Televiziyo y’u Bufaransa ko hamaze gufungwa ibigo by’amashuri byibasiwe cyane.

Yazize ati: Mu bice bitandukanye by’igihugu hari ikibazo cy’imperi. Ntekereza nk’ibigo 17, ariko ubu ibigera kuri birindwi byafunzwe kubera iyo mpamvu”.

Guverinoma y’u Bufaransa imaze gukora inama zitandukanye kuri iki kibazo, mu rwego rwo gusuzuma umubare w’abarwayi barumwe n’imperi mu gihe u Bufaransa buri kwakira igikombe cy’Isi cya Rugby, ndetse no kureba niba bukomeza kwitegura imikino Olempike izabera i Paris mu 2024 hari mu hibasiwe cyane.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Gregoire, yagize ati “Leta ikeneye gushyira mu byihutirwa gahunda y’ibikorwa yo kurwanya iki kibazo, mu gihe u Bufaransa buri kwitegura kwakira imikino Olempike na Paralempike mu 2024”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka