Henri Konan Bédié wayoboye Côte d’Ivoire yitabye Imana

Henri Konan Bédié wayoboye igihugu cya Côte d’Ivoire, yitabye Imana afite imyaka 89 y’amavuko, aho yari amaze iminsi ari mu bitaro nyuma yo kumva atameze neza.

Henri Konan Bédié yitabye Imana
Henri Konan Bédié yitabye Imana

Henri Konan Bédié yabaye Perezida wa Côte d’Ivoire guhera mu 1993 kugeza mu 1999, yari umunyapolitiki ukomeye kandi uvuga rikumvikana muri Côte d’Ivoire kugeza n’ubu, cyane cyane afatwa nk’umuyobozi w’ishyaka rya ‘Parti démocratique de Côte d’Ivoire’, ryashinzwe na Félix Houphouët-Boigny, wagejeje icyo gihugu ku bwigenge.

Uwo mukambwe yaguye mu bitaro byigenga bya Abidjan, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ku makuru yatangajwe n’ushinzwe itumanaho mu ishyaka rye.

Yagize ati, Yapfuye aguye muri Polyclinique Internationale Sainte Anne-Marie (PISAM)”.

Inkuru dukesha RFI ivuga ko Henri Konan Bédié yabaye Perezida wa Côte d’Ivoire hagati ya 1993-1999, nyuma y’uko yari yarabaye Ambasaderi ku myaka 26 y’amavuko, aba Minisitiri w’ubukungu ku myaka 32, anayobora ishyaka rya PDCI rya Perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire, Félix Houphouët-Boigny.

Ku wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023, mu masaha y’umugoroba, abantu benshi bari batangiye guteranira imbere y’urugo rwe mu Mujyi wa Abidjan, nk’uko byatangajwe na AFP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka