Hawaï: Inkongi z’umuriro zimaze kwica abantu 96, umubare bivugwa ko ushobora kwiyongera

Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, yerekana ko abamaze kwicwa n’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasiye Hawaï ari 96. Ariko uwo mubare ngo ukaba ushobora kwiyongera, kuko igice gito ari cyo kimaze gukorerwamo ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abishwe n’inkongi.

Inkongi yishe abagera kuri 96 muri Hawai
Inkongi yishe abagera kuri 96 muri Hawai

Inkongi y’umuriro yibasiye Umujyi wa Lahaina uhinduka ivu, aho yakongoye inzu, imodoka, amahoteli, ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.
John Pelletier umuyobozi wa Polisi ku Kirwa cya Maui, yavuze ko ubukana bw’iyo nkongi bwari bukomeye ku buyo n’imirambo yabonetse bigoye cyane kumenya ba nyirayo.

Yavuze ko uwo muriro wari ukomeye ku buryo ” wanashongeshaga ibyuma”, aboneraho umwanya wo gusaba abafite abantu babo babuze, kwitabira gutanga ibizamini bya AND/DNA kugira ngo bifashe mu kumenya imirambo yabonetse.
Kugeza ubu ngo icyateye iyo nkongi ikomeye ityo ntikiramenyekana, haracyarimo urujijo, ariko ngo abaturage benshi baratunguwe cyane, ibyo bakaba bavuga ko ari amakosa y’abayobozi.

Umuturage witwa Vilma Reed, yagize ati, “ Murashaka kumenya igihe twamenyeye ko hari inkongi? Igeze imbere y’inzu yanjye”.

Uwo muturage akomeza avuga ko yaba we ndetse n’abaturanyi be, nta tangazo ryo kubaburira cyangwa se itegeko ryo kuva mu ngo zabo babonye,ndetse ngo inzogera zisakuza cyane zikoreshejwe mu gihe cya Tsunami ntizavuze , ngo ntibamenye niba ari ikibazo cya tekiniki cyabayeho cyangwa se niba ari ko abazikoresha babishatse.

Kunyuza amatangazo aburira abantu kuri televiziyo na Radiyo, ntacyo byari bikimaze ku baturage batari bagifite amashanyarazi kuko yari yabuze inkongi igitangira, ikindi n’uburyo bwa telefoni ubundi ngo bukunze gukoreshwa n’ubuyobozi ntacyo bwamaze kuko nta ‘réseau’ yari ihari nk’uko byatangajwe na ‘20minutes.fr’, ndetse na ‘Europe1’dukesha iyi nkuru.

Abaturage bavuga ko uburyo bwajyaga bukoreshwa mu kubaburira igihe hari ikiza cyatewe n’imindagurikire y’ikirere cyangwa se hari umuntu ushimuswe, butakoreshejwe.

Umushinjacyaha mukuru yatangije iperereza rigamije kumenya uko inkongi yatangiye n’uko byagenze ngo yice abantu bangana batyo, iperereza rikibanda cyane ku byemezo byafashwe n’abayobozi b’ako gce kibasiwe n’inkongi.

Inkongi yamaze kuzima, ubu abaturage batangiye kureba uko bakomeza ubuzima nyuma y’uko kiza gisenye inzu zabo, izindi zikangirika. Inzu zigera ku 2.207 ni zo zasenyutse kandi inyinshi muri zo ngo zari inzu zituwemo n’abantu.

Ikigo gishinzwe Ibiza (Fema), cyatangaje ko kongera kubaka Umujyi wa Lahaina, bizatwara abarirwa muri Miliyari 5.52 z’Amadolari.

Kubaka uwo Mujyi kandi ngo bishobora kuzatwara imyaka nk’uko byatangajwe na Mazie Hirono, umusenateri mu ishyaka ry’Abademokarate uturuka kuri icyo Kirwa cya Hawaï.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka