Hatangijwe urubuga rushya rwa Threads rufatwa nka mukeba wa Twitter

Sosiyete ya Meta, ifite urubuga rwa Facebook na Instagram, yitangije urubuga rwa Threads, abantu bagera kuri Miliyoni 10 bamaze kwiyandikisha kurukoresha nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iyo Sosiyete, Mark Zuckerberg.

Hatangijwe urubuga ruhangana na Twitter
Hatangijwe urubuga ruhangana na Twitter

Urwo rubuga nkoranyambaga rushya rwa Threads, ruje ari nka mukeba w’urubuga rwa Twitter, ruherutse kugurwa na Elon Musk.

Inkuru dukesha BBC, ivuga ko inzobere zisanga urwo rubuga rushya rwa Threads ruzatwara abantu bakoreshaga Twitter ariko ubu bakaba batishimiye impinduka zitandukanye irimo gukora muri iyi minsi.

Urubuga Threads rwemerera abarukoresha gutangaza amagambo 500, kandi rufite ibintu byinshi bisa n’ibya Twitter.

Zuckerberg yari yabanje gutangaza ko kugira urwo rubuga nkoranyambaga " urubuga rukora mu bucuti, (friendly)... ari byo bizarufasha kugera ku ntego zarwo”.

Mark Zuckerberg, yavuze ko abakoresha Konti za Instagram bashobora gutangira kwinjira ku rubuga rwa Threads bakaganira n’abasanzwe babakurikira.

Zuckerberg yasobanuye ko abantu basanzwe bakoresha urubuga rwa Instagram, bashobora kwiyandikisha bakoresheje konti zabo za Instagram.

Yagize ati, " Nubundi abasanzwe bagukurikira (followers) uhita ubagira no kuri urwo rubuga”.

Yakomeje agira ati, " Nizera ko Isi ikeneye umuryango munini nk’uyu wa gicuti, ... ndizera nizeye kubabona mwese kuri Threads. Ibisubizo byaje ari byiza ku bamaze kugerageza kuyikoresha".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka