Hamenyekanye igihe ingabo za Uganda n’iz’u Burundi zizavira muri Congo

Ubuyobozi bw’ingabo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bwatangaje ko ingabo za Sudani y’Epfo na Kenya batangiye gukura Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe u Burundi na Uganda biteganyijwe ko bazaba bamaze gukurayo ingabo zabo mu ntangiriro za Mutarama 2024.

Abayobozi b’ingabo mu bihugu bigize EAC, babitangaje nyuma yo gusoza inama idasanzwe yabahuje mu gihugu cya Tanzania tariki ya 6 Ukuboza 2023, bigira hamwe igikorwa cyo gucyura ingabo za EAC zari mu butumwa mu burasirazuba bwa Congo.

Ubuyobozi bw’umutwe wa EACRF woherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, bwatangaje ko igihugu cya Kenya kimaze gucyura abasirikare 300, naho igihugu cya Sudani y’Epfo tariki 8 Ukuboza igomba gucyura abasirikare bayo 287.

Inama y’abakuru b’ingabo batangaje ko u Burundi na Uganda aribo ingabo zabo ziguma mu burasirazuba bwa Congo, bitegura uko zizataha kuko hari abazataha bakoresheje indege, abandi bagakoresha inzira y’ubutaka.

Ingabo za EACRF zitashye nyuma y’uko igihugu cya DRC cyanze ko zikomeza ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ubutumwa bwarangiye tariki ya 8 Ukuboza 2023.

Ukuriye ingabo za DRC yatangaje ko abasirikare ba EAC bazaguma muri Congo bazakomeza gucungirwa umutekano, kugera ku kibuga bazanyuraho basubira mu bihugu byabo.

Icyakora haribazwa ku bushobozi bw’ingabo za Congo mu gucunga umutekano w’abasikare bari mu butumwa, mu gihe hari abari mu bice biyoborwa n’inyeshyamba za M23 aho kuba iza Leta.

Imirwano yongereye umurego hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba M23, kuva ingabo za EAC zatangaza ko zigiye gusubira mu bihugu byazo.

Leta ya Kinshasa ikaba yaranenze izi ngabo kuba zitararwanyije inyeshyambaza za M23, naho bo bakavuga ko batazanywe no kurwana ahubwo baje guhagarika intambara no gutegura ibiganiro hagati y’abahanganye, nubwo Leta ya Kinshasa itabigizemo ubushake, ikanga gushyikirana na M23.

Nubwo ingabo za EAC zitashye, Leta ya Kinshasa itegereje gukinisha ikarita y’ingabo za SADC, zigomba kugera mu burasirazuba bwa Congo muri uku kwezi k’Ukuboza, mu bikorwa zizibandaho birimo guhangana n’inyeshyamba za M23 zirimo gusatira umujyi wa Goma mu bilometero bitarenze 40.

Igihugu cy’u Burundi cyari cyohereje ingabo mu butumwa bw’umuryango wa EAC, ariko bwohereza n’izindi nyinshi mu gutera ingabo mu bitugu FARDC ihanganye n’abarwanyi ba M23.

Tariki ya 7 Ukuboza nibwo benshi mu ngabo z’u Burundi bari mu gace ka Mushaki bakambuwe n’inyeshyamba za M23, ndetse zikomeza inzira igana ahitwa Rubaya na ho hacunzwe n’ingabo z’Abarundi nyinshi kubera ibirombe by’amabuye y’agaciro bihari.

Haribazwa niba ingabo z’u Burundi zizataha zose cyangwa hazataha izaje mu butumwa bwa EAC, izaje gufasha ingabo za Leta ya Kinshasa zigasigara cyangwa niba bazataha bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka