Gen. Tchiani yanenze ibihugu bikomeje gufatira ibihano Niger

Gen. Abdourahamane Tchiani uyoboye Niger nyuma ya Coup d’état, yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu cy’abashaka gusubiza Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, anenga ibihano byafashwe n’Umuryango wa ECOWAS, ko binyuranyije n’amategeko kandi bigaragaza kubura ubumuntu, ahamagarira abaturage ba Niger, kwitegura kurwana ku gihugu cyabo.

Gen. Abdourahamane Tchiani
Gen. Abdourahamane Tchiani

Gen. Abdourahamane Tchiani yabivugiye kuri Televiziyo y’igihugu cya Niger kuri Gatatu tariki 2 Kanama 2023, mu gihe abakuru b’ingabo mu bihugu bigize umuryango ECOWAS bari bateraniye mu nama muri Nigeria biga ku kibazo kiri muri Niger.

ECOWAS yamaze gufatira Niger ibihano bikomeye byo mu rwgo rw’ubukungu, ndetse ivuga ko hashobora gukoresha imbaraga nibiramuka bigeze ku itariki 6 Kanama 2023, Perezida Bazoum adasubiye ku butegetsi. ECOWAS kandi yohereje itsinda muri Niger riyobowe n’uwahoze ari umuyobozi muri Nigeria, Abdulsalami Abubakar, kugira ngo ajye kugirana ibiganiro n’abasirikare bafashe ubutegetsi.

Gen. Tchiani uyoboye yavuze ko igisirikare “cyamagana ibyo bihano byose, no kwemera ibikangisho ibyo ari byo byose n’aho byaba biturutse hose. Twanze uwo ari we wese wakwivanga muri gahunda za Niger”.

Ati “Ku bw’ibyo rero, turahamagarira abaturage ba Niger bose gutsinda abo bose bashaka gushyira ibibazo bitavugwa ku baturage bacu, no guhungabanya umudendezo w’igihugu cyacu”.

Mu rwego rw’ibihano kuri Niger kandi, ku wa gatatu tariki 2 Kanama 2023, Nigeria yahagaritse amashanyarazi yoherezaga muri Niger, nk’uko byatangajwe na Aljazeera, aho Niger nka kimwe mu bihugu by’Afurika bikennye, gikoresha umuriro uturuka hanze ku kigero cya 70%.

Mu rwego wo gukomeza kongera igitutu ku butegetsi bwa gisirikare muri Niger, Banki y’Isi nayo yatangaje ko ibaye ihagaritse inkunga yatangaga muri Niger, kugeze igihe izatangira irindi tangazo.

Gen. Christopher Musa, umuyobozi mukuru w’ingabo muri Nigeria ndetse akaba n’umuyobozi w’abagaba b’ingabo mu bihugu bigize ECOWAS, yagize ati, “icyemezo cyacu kiratanga ubutumwa bukomeye, ko twiyemeje gushyigikira demokarasi, no kuba tutihanganira ihindura ry’ubutegetsi rinyuranyije n’Itegeko Nshinga, kandi bikagaragaza n’ubwitange bwacu mu guharanira amahoro mu karere”.

Nubwo ECOWAS yafashe ibyo bihano, hari ibihugu byatangaje ko bishyigikiye ubutegetsi bwakoze Coup d’état muri Niger, harimo Mali na Burkina Faso byavuze ko igikorwa cya gasirikare cyaturuka mu muhanga kijya muri Niger, bagifata nk’aho ari intambara ibashojweho nabo.
Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Kanama 2023, umwe mu basirikare bakuru bahiritse ubutegetsi muri Niger, Gen. Salifou Mody, ari kumwe n’itsinda bajyanye, yageze i Bamako mu Murwa mukuru wa Mali. Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’icyo gihugu, yashimangiye ko imikoranire myiza ya Niger na Mali ikenewe.

Ibihugu bitandukanye birimo u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani ndetse na Leta zunze Ubumwe za Amerika, byatangiye guhungisha abaturage babyo babaga muri Niger.

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka