Ethiopia: Uwari Minisitiri ushinzwe iby’Amasezerano y’Amahoro yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano muri Ethiopia tariki 12 Ukuboza 2023 zataye muri yombi uwari Minisitiri ushinzwe iby’Amasezerano y’Amahoro, Taye Dendea nyuma yo gukekwaho gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa Oromo Liberation Army (OLA), urwanya Leta y’iki gihugu.

Taye Dendea
Taye Dendea

Ifatwa rye rije nyuma y’umunsi umwe yirukanywe ku mwanya we, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’iki gihugu, rivuga ko uwari Minisitiri ushinzwe iby’Amasezerano y’Amahoro, Dendea, umurimo we wari uwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu ariko akabirengaho agakorana n’inyeshyamba zihungabanya umutekano, zigerageza gusenya Ethiopia.

Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, yavuze ko Dendea yakoze mu buryo bunyuranyije n’inshingano ze.

Polisi yavuze ko Dendea yakoranye bya hafi n’imitwe yitwaje intwaro, igamije guhungabanya umutekano w’igihugu kandi yari amaze iminsi anenga Guverinoma ya Ethiopia yifashishije imbuga nkoranyambaga, avuga ko yananiwe kugarura amahoro mu gihugu.

Igipolisi cyasatse mu nzu ye, basanzemo telefone zigendanwa (mobile) icyenda, mudasobwa zigendanwa enye, iPod eshatu, amatara menshi, ndetse n’ibikoresho bitandukanye bya elegitoroniki, imbunda za Kalashnikov n’amasasu ndetse bahafatiye n’inyeshyamba imwe yakoreshaga ibyangombwa byinshi biyiranga.

Dendea mbere yo kwirukanwa yari yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga, ko Guverinoma ya Ethiopia ifite uruhare runini mu ipfuba ry’imishyikirano ya kabiri yabaye mu kwezi gushize muri Tanzaniya, n’umutwe w’inyeshyamba z’abo mu bwoko za Oromo (OLF).

Dendea yashinjwaga kugira uruhare mu bikorwa byibasira abaturage b’inzirakarengane, mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane ku bijyanye no kubashimuta.

Ikiganiro cyabaye ku nshuro ya kabiri cyo kugarura amahoro hagati ya Guverinoma ya Ethiopia n’abagize ingabo za Oromo, cyarangiye nta masezerano agezweho mu mpera z’ukwezi gushize.

Ibiganiro byari bigamije guhagarika amakimbirane amaze imyaka irenga itanu mu karere ka Oromia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka