ECOWAS yemeje iyoherezwa ry’umutwe w’Ingabo muri Niger

Mu nama idasanzwe yahuje Abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), tariki 10 Kanama 2023, i Abuja iyobowe na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, bemeje ko hagomba koherezwa umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara, uhuriweho n’ibi bihugu kugira ngo usubize ku butegetsi Perezida Bazoum, wahiritswe n’agatsiko k’abasirikare.

Abayobozi bz ECOAS
Abayobozi bz ECOAS

RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko Abayobozi ba ECOWAS basuzumye, banaganira uko ikibazo cya Politiki gihagaze muri Niger, basanga hagomba koherezwa ingabo muri iki gihugu ariko hagakomeza n’ibiganiro by’inzira y’amahoro.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko ECOWAS yari yahaye itsinda ry’abasirikare bakoze Coup d’état muri Niger, igihe ntarengwa cyo kuba basubije ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum, cya tariki 6 Kanama 2023, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu za gisirikare.

ECOWAS rero yavuze ko izategeka komite y’abayobozi bakuru b’ingabo, gutegura itsinda ry’abasirikare bagize uwo muryango rishinzwe gutabara, rikoherezwa kugarura ubuyobozi bwa Niger bushingiye ku Itegeko Nshinga, aho kuburekera mu maboko y’abasirikare.

Mu itangazo ryayo, ECOWAS yasabye ko Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), wemera izi ntambwe ugiye gutera kandi usaba inkunga y’abafatanyabikorwa bayo bose, harimo na UN.

Gusa nubwo uyu mwanzuro watowe, Perezida Bola Tinubu, kimwe na Perezida wa Komisiyo ya ECOWAS, Omar Touray, bashimangiye neza ko icyifuzo cyabo cyahoze ari ugukemura iki kibazo mu bwumvikane. Abakuru b’ibihugu bya ECOWAS na bo bongeye kwiyemeza kugarura umutekano wa Niger bashingiye ku Itegeko Nshinga, hakoreshejwe uburyo bw’ibiganiro, igihe iri tsinda ryafashe ubutegetsi ryaba ribyemeye.

ECOWAS ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, basaba ko muri Niger hasubiraho ubutegetsi bwemewe n’itegeko nshinga, ndetse na Perezida Mohamed Bazoum, akarekurwa.

Nubwo ECOWAS yafashe uyu mwanzuro, UN yo yatangaje ko ihangayikishijwe n’ubuzima bwa Perezida Muhamed Bazoum, aho afungiye n’umuryango we kuko ngo adafashwe neza.

Izi ngamba zafashwe zishobora kudatanga igisubizo ku gihugu cya Niger, kuko agatsiko kafashe ubutegetsi ko kamaze gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho, ndetse n’ikirere cy’icyo gihugu kikaba gifunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka