Donald Trump yarezwe gusiba amashusho ya ‘Camera’ zo mu rugo iwe

Uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump, yongeye kuregwa ikirego gishya aho akurikiranyweho gusiba amashusho ya Camera ziri iwe mu rugo, zagombaga kugaragaza uburyo yakoze ibyaha by’imicungire mibi y’impapuro z’akazi z’ibanga zo mu biro by’Umukuru w’igihugu cy’Amarika ubwo yari Perezida.

Donald Trump
Donald Trump

Iki kirego giteganyijwe kuzaburanishwa muri Gicurasi 2024. Muri Raporo yashyizwe ahagaragara tariki ya 27 Nyakanga 2023 n’abashinjacyaha, ivuga ko Donald Trump yasibye amashusho yafashwe na Camera ziri iwe mu rugo muri Floride, kugira ngo abagenzacyaha batazabona ibyahabereye baje mu kazi kabo.

Iyi Raporo igaragaza ko Donald Trump yafatanyije n’umukozi we wo mu rugo, mu gikorwa cyo kuvanaho ayo mashusho mu rwgo rwo kuzimanganya ibimenyetso.

Ibi birego Trump avuga ko ari ibigamije kumubuza amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika, kuko ari we uhabwa amahirwe menshi nk’umukandida ishyaka rye ry’Abarepuburikani bashobora kuzatanga kuri uyu mwanya, mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.

Donald Trump yari asanzwe yararezwe icyaha cyo gutwara inyandiko z’akazi akazijyana mu rugo iwe mu 2022, ubwo urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwafatiraga inyandiko zikomeye z’ibanga zasanzwe mu rugo iwe.

Inyandiko zasanzwe mu rugo rwa Trump muri Floride, harimo izifite ikimenyetso cya TS/SCI, gishyirwa ku bintu bishobora guteza ibyago ku mutekano w’igihugu.

Bikekwa ko ashobora kuba yarafashe zimwe akazijyana iwe, ubwo yavaga muri White House asoje manda ye.

Trump yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko izi nyandiko nta banga ririmo, kandi yari kuzitanga mu butabera igihe cyose yari kubisabwa.

Trump avuga ko atari ngombwa ko bafatira izo mpapuro, kuko bari buzibone igihe cyose bari kuzishakira batiriwe babinyuza mu mukino wa Politiki, cyangwa ngo basake urugo”.

Urwandiko rwo gusaka Trump rugaragaza ko harebwaga niba atarishe itegeko rijyanye n’ubutasi, rivuga ko bihanwa n’amategeko gutunga cyangwa gukwirakwiza amakuru ashobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka