Donald Trump ngo ashobora kurangiza intambara ya Ukraine mu masaha 24

Nyuma yo kugaragaza ko yifuza kongera kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), Donald Trump yahishuye umugambi afite, ahamya ko ushobora kurangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine mu masaha 24.

Trump ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Fox News muri gahunda ya Sunday Morning Features, aho yateruye avuga ko abayobozi b’isi ari abanyabwenge kandi ngo uwamusimbuye, Perezida Joe Biden, ngo ntabushobozi afite bwo gukorana nabo.

Trump yaragize ati ‘Abo bayobozi mvuga ni abantu bazi ubwenge, barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa, barimo Vladimir Putin…yewe urutonde ni rurerure. Ni abantu b’inyaryenge, b’ibigugu kandi b’abanyamayeri. Ni abanyamayeri kandi bari ku isonga mu mukino wabo.

Amaze kuvuga ayo magambo, Trump yahise yanjama Biden agira ati ‘Dufite umugabo utazi ibirimo kujya mbere. Ibi ni ibihe bibi cyane mu mateka y’igihugu cyacu.

Umunyamakuru wa Fox News Host Maria Bartiromo, yabajije Trump icyo ashingiraho ibyo avuga aramubaza ati ‘None se igisubizo cyaba ikihe? Wavuze ko ushobora kurangiza intambara yo muri Ukraine mu masaha 24. Ese wabikora mu buhe buryo?

Trump yasubije ko azi Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky neza cyane, ndetse yongeraho ko Zelensky ari umuntu w’impfura cyane kubera ko ngo atigeze anamenya icyo bari barimo kuganiraho, ubwo bari bamubajije ku cyo Trump yise ikiganiro nyacyo bigeze kugirana kuri telefone.

Aha Trump yakomozaga ku kiganiro cyo kuri telefone hagati ye na Zelensky muri Nyakanga 2019, aho Trump yamwijeje amasezerano ya ‘mpanguhe’ kugira ngo ashyire igitutu kuri Zelensky amuhatira kujya mu migambi y’ubugambanyi bwo kwibasira mukeba we Biden mu matora ya 2020, ubundi agahabwa inkunga na US.

Umunyamakuru wa Fox News Bartiromo yahise arogoya Trump aramubaza ati ‘Ibyo ariko ndumva bidahagije kugira ngo Putin arekeraho kurasa Ukraine!’

Trump asubiza agira ati ‘Reka reka! Oya rwose! Ntabwo ari ibyo navuze. Icyo ndimo kuvuga ni uko nzi Zelensky neza cyane, kandi nkaba nzi na Putin neza cyane ndetse birenzeho. Ikindi kandi bombi twagiranye umubano mwiza, ndetse mwiza cyane’.

Mu gukomeza asobanura iby’umugambi we, Trump yaragize ati ‘Zelensky namubwira nti: Rekera aho. Ugomba gukora amasezerano. Putin nawe nkamubwira nti: Nudakora amasezerano bariya turaza kubaha inkunga nyinshi. Turaza kubaha byinshi cyane birenze ndetse ibyo bigeze kubona, nibiba ngombwa ngo tubikora.’

Amaze kuvuga ayo magambo yahise asubiramo wa mugambi we agira ati ‘Iki kibazo nzakirangiza mu munsi umwe, umunsi umwe gusa.’ Ibi yaherukaga kubivuga muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yari ari mu kiganiro n’ikinyamakuru GB News.

Bamwe mu barwanashayaka ry’aba Republicans Trump abarizwamo, bumvise amagambo ye nk’ushaka kumvikanisha ko aramutse yongeye kuyobora US, yakohereza muri Ukraine inkunga irenze iyo Biden yoherejeyo.

Umu Republican Donald Trump w’imyaka 77 yabaye Perezida wa US wa 45 muri manda imwe gusa (2017 – 2021), asimburwa n’umu Democrat Joe Biden w’imyaka 80 amuhigitse mu matora ya 2020.

Mu gihe Biden yamaze gutangaza ko aziyamamariza manda ya kabiri muri 2024, Trump nawe akomeje kwerekana ubushake bwo kugaruka muri urwo rugamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka