Côte d’Ivoire: Amavuriro atemewe n’ibura ry’abaganga bituma batabona serivisi z’ubuvuzi

Muri Côte d’Ivoire, abaturage bafite ibibazo byo kutabona serivisi z’ubuvuzi, bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo ibura ry’abaganga n’amavuriro atemewe, nk’uko byatangajwe muri raporo iheruka ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu (CNDH).

Mu bindi bibazo byagaragajwe muri iyo raporo bituma abaturage batabona serivisi z’ubuvuzi uko bikwiye muri icyo gihugu, harimo ruswa, kubura abakozi mu nzego z’ubuzima, ndetse no kuba harimo amavuriro atemewe n’amategeko.

Gusa ubuyobozi bwatangaje ko amavuriro yigenga atari afite ibyangombwa biteganywa n’amategeko abarirwa mu binyacumi, yafunzwe mu byumweru bikeya bishize, nk’uko byatangajwe na RFI.

Umwe mu bagize ‘Syndicat’ y’abakozi yagize ati “Ibyo biterwa no kubura abakozi bajya mu nzego z’ubuzima. Iyo bamaze kwiga, abaganga benshi bajya gukora mu mahanga nko muri Canada n’ahandi”.

Ikindi kibazo gikomeye ni ubwinshi bw’amavuriro atemewe, ku buryo nko mu mavuriro 1400 abarurwa muri ako gace, agera ku 1000 akora adafite ibyangombwa byemewe bisabwa byo kuvura.

Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu, ihora ikora igenzura, igafunga amafuriro atujuje ibisabwa nk’uko byemezwa na Minisitiri w’iyo Minisiteri akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Amadou Coulibaly.

Amadou Coulibaly yagize ati “Byanze bikunze, bazahura no gukomera kw’itegeko. Bazajya bafungirwa amavuriro, ariko ni ngombwa ko abaturage bumva ko ari mu rwego kubarinda, no kuramira ubuzima bwabo, kugira ngo butangizwa n’abantu bashaka gukora umwuga w’ubuvuzi kandi batabifitiye ububasha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka