Burundi: Gen. Alain-Guillaume Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu

Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yakatiwe n’Urukiko rw’ikirenga igihano cyo gufungwa burundu ari muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi no kwica Umukuru w’igihugu.

Gen. Bunyoni
Gen. Bunyoni

Gen. Bunyoni, yabaye Minisitiri w’Intebe muri Kamena 2020, akaba yaregujwe ku mirimo ye muri Nzeri 2022, nyuma y’iminsi mikeya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, avuze ko hari abakomeye bashatse guhirika ubutegetsi bwe.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, byatangaje ko amakuru bwahawe n’umuntu wo mu butabera bw’u Burundi utashatse ko amazina ye avugwa, avuga ko Gen. Bunyoni yahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birindwi akurikiranyweho, birimo umugambi wo guhirika ubutegetsi, kugerageza kwica Perezida wa Repubulika no guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Mu bindi byaha yahamijwe harimo ibyo kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guhungabanya ubukungu w’igihugu.

Urukiko kandi rwategetse ko imitungo ye ihita ifatirwa, harimo inzu enye n’izindi nyubako, ikibanza ndetse n’imodoka 14.

Gen. Bunyoni yaburanishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga muri gereza nkuru ya Gitega (centre), aho afungiye nyuma y’uko yatawe muri yombi muri Mata 2023, afatiwe mu Murwa mukuru Bujumbura, araye aribwuzuze imyaka 51 y’amavuko.

Gen. Bunyoni areganwa n’abandi bantu batandatu barimo Colonel muri Polisi, Désiré Uwamahoro wakatiwe gufungwa imyaka 15, umukozi mu rwego rushinzwe iperereza (SNR), Destino-Samuel Bapfumukeko na we wahanishijwe gufungwa imyaka 15.

Abandi ni Melchiade Uwimana wari umuyobozi mu nzego z’ibanze wakatiwe gufungwa imyaka 3, Isaac Banigwaninzigo, wari umushoferi wa Bunyoni wakatiwe gufungwa imyaka 3, na Côme Niyonsaba, umwubatsi w’amazu nawe wakatiwe gufungwa imyaka 3. Undi mushoferi wa Bunyoni Didace Igiraneza, ni we wenyine wagizwe umwere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka