Burkina Faso: 53 baguye mu mirwano

Abasirikare 17 ba Burkina Faso n’abarwanyi b’abakorerabushake 36, baguye mu mirwano yabereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Nk’uko byatangajwe n’igisiikare cya Burkina Faso, ku wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, icyo ni kimwe mu bitero bikomeye kibaye muri aya mezi ya vuba aha, kuko icyo gihugu kimaze imyaka gihanganye n’ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba cyane cyane mu Mujyaruguru yacyo.

Inkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, ivuga ko igihugu cya Burkina Faso kimaze igihe mu ntambara yo kurwana n’imitwe y’iterabwoba harimo n’imwe ishamikiye kuri ‘al Qaeda’ na ‘Islamic State’, iyo mitwe ikaba yarigabije agace k’ubutayu bwo mu Majyaruguru ya y’icyo gihugu guhera mu 2015.

Imbaraga zose zikoreshwa n’igisirikare cya Burkina Faso hagamijwe kwigarurira uduce dutandukanye tw’igihugu tugenzurwa n’iyo mitwe, ngo zituma ahubwo ibitero byayo birushaho kongera ubukana.

Imirwano iheruka hagati y’ingabo za Burkina Faso n’iyo mitwe yitwaza intwaro, yabaye ku wa Mbere tariki 4 Nzeri 2023, ibera mu Ntara ya Yatenga, aho igisirikare cya Leta cyashakaga kongera kwigarurira ubutaka bugenzurwa n’iyo mitwe, kugira ngo abaturage bakuwe mu byabo muri iyo Ntara bagaruke mu ngo zabo, nk’uko byasobanuwe mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Burkina Faso, cyaboneyeho kwemeza ko ibikorwa bya gisirikare muri ako gace bigikomeje.

Burkina Faso yabayemo za ‘Coup d’Etat’ ebyiri mu mwaka ushize, nyuma y’iya kabiri yabaye mu kwezi k’Ukwakira 2023, icyo gihugu cyategetse ko ingabo z’u Bufaransa zitaha, kubera ubwumvikane bukeya buri hagati y’ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye igihugu muri iki gihe n’ubwa Paris.

Kubera umubare udahagije w’abasirikare ndetse n’ibikoresho, abayobozi ba Burkina Faso batangiye gukoresha abarwanyi b’abakorerabushake ‘volunteer defence forces’, kugira ngo bafashe ingabo z’igihugu. Abo basivili bakora nk’abakorerabushake bafatanya na Polisi mu bice by’Amajyaruguru ya Burkina Faso, akenshi ngo bakanafatirwa mu mirwano bagapfa, harimo n’abagera kuri 34 bishwe muri Mata 2023.

Ubutegetsi bw’igisirikare buriho muri Burkina Faso buyobowe na Perezida w’inzibacyuho Ibrahim Traore, bivugwa ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’izo ngabo z’u Bufaransa zagiye, kandi zari zaraje kurwanya iyo mitwe yitwaza intwaro, yahisemo gukorana n’u Burusiya mu bijyanye n’igisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka