Burkina Faso: Abantu 30 biciwe mu gitero cy’abatarahise bamenyekana

Abantu babarirwa muri 30 bo muri Komini ya Fô, mu Burengerazuba bwa Burkina Faso, bishwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare batahise bamenyekana, bakaba barabishe babasanze mu isoko.

Ubwo bwicanyi bwakorewe abo baturage bwabaye ku itariki 8 Ukuboza 2023, mu masaha ya ku manywa, abo bantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku munsi w’isoko rya Dougounani, babanza kwica umugore umwe nyuma bakomeza kwica n’abandi.

Umwe mu baturage batuye aho mu gace ka Dongounani, yatanze ubuhamya avuga ko uwo munsi wabaye uwa Gatanu w’umukara, kuko wari umunsi w’isoko usanzwe, bagiye kubona babona abagabo bambaye imyenda y’igisirikare baje kuri moto. Icyo gihe ngo bahise bategeka umugore umwe kubakurikira, ariko abandi bagira impungenge zo gushaka kumenya impamvu uwo mugore ahamagawe n’abo bantu bagenda babegera bashaka kumva icyo bamuhamagariye.

Nyuma y’iminota mikeya uwo mutangabuhamya yavuze ko abo bagabo bambaye imyenda y’igisirikare, bahise bakura uwo mugora hagati y’abandi, maze bahita bamwicira aho. Abaturage babibonye bagerageza kwiruka ngo bahunge, ariko bamwe muri bo barafatwa na bo bagenda bicwa.

RFI yatangaje ko amakuru yakuye mu baturage baturiye ahabereye ubwo bwicanyi, avuga ko abishwe, barimo abana, abasaza ndetse n’abagore batwite. Mu bishwe muri icyo gitero bivugwa ko harimo umusaza uzwi cyane muri ako gace, wari ufite imyaka 93 y’amavuko.

Abishwe bose muri icyo gitero bose, ngo bashyinguwe mu mva rusange. Ikindi ngo si ubwa mbere ibitero nk’ibyo bigabwe muri iyo Komini ituwe n’abaturage babarirwa mu 20000, kuko no muri Nyakanga 2023, hari igitero nk’icyo cyagabwe mu Mudugudu witwa Kiébani cyica abantu bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka