Brazil: Jair Bolsonaro yakumiriwe muri politiki mu gihe cy’imyaka umunani

Urukiko rukuru rw’amatora muri Brazil (Brazil’s highest electoral court), rwakumiriye Bolsonaro wahoze ari Perezida w’icyo gihugu muri Politiki yacyo mu myaka umunani, kubera ko ibirego yatanze mbere gato y’uko atsindwa mu matora ya Perezida wa Repubulika, yabaye mu mwaka ushize wa 2022, bitari bifite ishingiro.

Bolsonaro, wakunze kuvugwaho kutubahiriza amahame ya demokarasi, yirukanywe muri politiki y’amatora kubera ko yakwije amakuru atariyo, ku bijyanye n’amatora aheruka muri Brazil.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘Tuko’, yanagarutsweho n’ibindi binyamakuru bitandukanye, ni uko Inteko y’Abacamanza barindwi, igendeye ku bwiganze bw’amajwi, abacamanza 5-2 bemeje ko Bolsonaro ufite imyaka 68 y’amavuko, yakoresheje nabi umwanya yari arimo nk’umukuru w’igihugu, ndetse akoresha ibitangazakuru bya Leta mu gusakaza ibyo birego bitari ukuri.

Ibyo bivuze ko Bolsonaro adashobora kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Brazil mu 2026, nubwo abanyamategeko be, bo batangaje ko bazajuririra uwo mwanzuro.

Muri Nyakanga 2022, nibwo Bolsonaro, ngo yatumije ba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye mu biro bye, abereka ko imashini zo gutoresha za Brazil zitizewe.

Bolsonaro yakomeje gusubiramo ibyo birego bivugwa ko bidafite ishingiro, cyane cyane mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora y’umwaka ushize, aho yaje no kuyatsindwa, intsinzi ikegukanwa na mugenzi we bari bahanganye, Luiz Inácio Lula da Silva.

Ibyavugiwe muri iyo nama ya ba Ambasaderi na Bolsonaro, byatambutse ku buryo bw’ako kanya kuri Televiziyo y’igihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Bolsonaro we yakomeje guhakana ko nta makosa yakoze, akavuga ko iyo nama itari igamije kuganira ku matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka