Banki y’Isi igiye gushora Miliyari 5 z’Amadolari mu gukwirakwiza amashanyarazi muri Afurika

Abantu bagera kuri Miliyoni 600 ku Mugabane w’Afurika ntibaragerwaho n’amashanyarazi, kandi uko kutagira amashanyarazi bigira uruhare mu gutuma baguma mu bukene. Mu rwego rwo kurwanya ubwo bukene Banki y’Isi yiyemeje gushora agera kuri Miliyari eshanu z’Amadolari, kugira ngo itange amashanyarazi ku bantu bagera kuri Miliyoni 100 bitarenze 2030.

Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi wa Banki y’Isi, Ajay Banga, ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, ubwo yari muri Tanzania, aho yemeje ko Banki y’Isi izashora izo Miliyari mu gutanga ingufu z’amashanyarazi atangiza ibidukikije kandi ahendutse.

Binyuze mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Iterambere (Association Internationale de Développement ‘IDA’), rikorera mu bihugu bikennye, Banki y’Isi irashaka gushora izo Miliyari eshanu z’Amadolari mu buryo bw’inkunga cyangwa se inguzanyo izishyurwa ku nyungu ntoya cyane, mu rwego rwo guteza imbere ikwirakwizwa ry’amashanyarazi.

U Rwanda, São-Tomé-et-Principe, Somalia na Tanzania, bifatwa nk’ibihugu bigaragaza ko biri mu nzira nzira muri urwo rwego rwo gutanga amashanyarazi ku baturage, ni byo bya mbere bizahabwa kuri ayo mafaranga.

RFI yatangaje ko hari imishinga itandatu yo muri urwo rwego rwo gukwirakwiza amashanyarazi, yamaze kwemezwa ikaba ifite agaciro ka Miliyari imwe y’Amadolari.

Iyo nkunga ya Banki y’Isi, izakoreshwa mu bikorwa remezo bijyana n’amashanyarazi , harimo kubaka cyangwa gusana imiyoboro y’amashanyarazi, cyangwa se kubaka ibikorwa remezo bijyana n’ingufu zisubira zitangiza ibidukikije (energie renouvelables), cyane cyane mu bice bitageramo imiyoboro migari y’amashanyarazi asanzwe. Izindi Miliyari zisigaye zizafasha muri iyo gahunda yo gutanga amashanyarazi mu bindi bihugu 20 by’Afurika.

Perezida wa Banki y’Isi yavuze ko iyo Banki ayoboye ishaka kongera ingufu z’amashanyarazi muri Afurika mu rwego rwo kurwanya ubukene, binyuze mu guteza imbere ubucuruzi, ubuhinzi, ariko hanavugururwa ibijyanye n’umutekano w’ibiribwa no kongerera ingufu inzego z’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka