Australia: Abantu 10 baguye mu mpanuka bavuye mu bukwe

Abantu 10 bari bavuye mu bukwe baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi bari barimo yagonze ‘rond-point’, Polisi ikaba yatangaje ko umushoferi yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere.

Uretse abo bantu 10 bahise bapfa, hari n’abandi 25 bakomerekeye muri iyo mpanuka yabaye ku Cyumweru saa tanu n’igice z’ijoro, ibera hafi y’Umujyi wa Greta, mu bilometero 180 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Sydney, nk’uko Polisi yaho yabitangaje, ivuga ko ari impanuka ibaye mbi cyane mu myaka 30 ishize.

Iyo bisi yari itwaye abantu 35 irenga umuhanda irahirima igwisha uruhande, nyuma yo kugonga rond-point, ika yari ivuye mu gace kitwa ‘Hunter Region’, kazwiho kugira imizabibu nyinshi n’ahantu henshi hakira ubukwe.

Polisi yavuze ko umushoferi wari utwaye iyo bisi, ari umugabo w’imyaka 58 y’amavuko, akaba yahise ajyanwa ku bitaro gupimwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, ndetse akaba yahise atabwa muri yombi. Ntiyemerewe no gukurikiranwa ari hanze (bail), ahubwo biteganyijwe ko azitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023.

Inkuru dukesha ‘Reuters’, ivuga ko Minisitiri w’Intebe wa Australia , Anthony Albanese, yatanze ubutumwa bw’akababaro bwo kwifatanya n’imiryango y’abapfushije ababo, ndetse n’abakomeretse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’intebe Albanese yagize ati "Twese tuzi ibyishimo byo kujya mu bukwe, ni bimwe mu bihe bishimisha umuntu. Umunsi w’ibyishimo nk’uwo wabereye ahantu heza, gusozwa n’ibyago birimo kubura ubuzima no kugira abakomeretse birababaje cyane, kandi ntibyagombye kubaho”.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Komiseri Karen Webb, yavuze ko impamvu yateye iyo mpanuka itaramenyekana.

Komiseri Karen Webb yagize ati “Iyo bisi bayeguye barayihagarika bitwararika, n’ubwo hari harimo abagenzi bapfuye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka