Amerika: Perezida Joe Biden yahagurukiye abakoresha intwaro binyuranyije n’amategeko

Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko hagomba kugira igikorwa mu kurwanya ikoreshwa ry’intwaro mu buryo bunyiranyije n’amategeko,’ gun violence’ rikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Ibyo yabitangeje kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, nyuma y’ibikorwa byo kurasa abantu mu kivunge (mass shootings) byabaye muri Philadelphia, Baltimore no muri Fort Worth bigahitana ubuzima bw’abantu 10 mbere gato y’umunsi w’ikiruhuko aho muri Amerika wa tariki 4 Nyakanga.

Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi y’Amerika, Perezida Biden yagize ati, “ Hari byinshi bigomba gukorwa, mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’ikoreshwa ry’intwaro mu guhohotera abantu,rikomeje kubangamira abaturage bacu”.

Yahamagariye Abanyamategeko bo mu ishyaka rya ‘Republican’ bari mu nteko ishinga amategeko y’Amerika bavugane na bagenzi babo bo mu ishyaka ‘Democrats’ ku bijyanye n’ivugurura ku bijyanye no gutunga imbunda.

Perezida Joe Biden wa Amerika yauze ibyo, nyuma y’uko muri uyu mwaka wa 2023 , Leta zunze Ubumwe za Amerika zihanganye n’ikibazo cyo kwiyongera k’umubare w’ibikorwa byo kurasa abantu bari mu kivunge ‘mass shootings’ ndetse n’ibikorwa by’abantu bitwaza intwaro bagahohotera abantu.

Muri uyu mwaka wa 2023 gusa, icyo gihugu kimaze kubamo ibikorwa byo kurasa abantu bari mu kivunge, bigera kuri 340, nk’uko bigaragazwa n’imibare ituruka mu bubiko bw’ikitwa ‘the Gun Violence Archive’, aho bisobanurwa ko bivugwa ko habayeho kurasa abantu mu kivunge ‘mass shooting’, iyo hari abantu bane barashwe, hatabariwemo uwarashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka