Afuganisitani: Abimukira bakorerwa iyicarubozo ku mupaka uhuza Irani na Turukiya

Inkuru icukumbuye yakozwe na BBC, igaragaza ko abantu bahunga bava muri Afghanistan bashimutwa bakanakorerwa iyicarubozo n’udutsiko tw’abagizi ba nabi baba bari ku mupaka uhuza Iran na Turkey.

Abimukira ku mupaka wa Irani na Turukiya
Abimukira ku mupaka wa Irani na Turukiya

BBC yatangaje ko, iyo abo bagizi ba nabi bibumbiye mu dutsiko tw’amabandi bafashe abimukira, bafata amavidewo berekana iyicarubozo babakorera, bakayoherereza imiryango yabo basaba akabo k’amafaranga kugirango babarekure.

Abagize utwo dutsiko tw’amabandi, ngo babona umubare ukomeza kwiyongera w’abakora urugendo bahunga Afghanistan banyuze ku mupaka wa Iran, kandi akenshi abo bagizi ba nabi ngo bakorana n’abacuruza ibiyobyabwenge bagafatanya mu gushimuta abimukira.

Uretse icyo kibazo cy’amabandi, abimukira bahura n’ikindi kibazo muri urwo rugendo rwo guhunga bava mu gihugu cya Afghanistan, cy’urukuta rwa metero eshatu z’uburebure rwubatswe ku mipaka ihuza Iran na Turkey, hejuru yarwo hariho utwuma tunyuzwamo amashanyarazi.

Turkey yatangiye kubaka urukuta ku mupaka mu 2017 mu rwego rwo gukumira abimukira bajya muri icyo gihugu , ariko nubu ngo baracyakomeza kuza.

Mahmut Kagan, Umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu w’Umunya-Tukey, yavuze ko ibyo Turkey ikora byo gukumira abimukira bashaka ubuhungiro, ikabaheza inyuma y’umupaka muri Iran, ari ibintu binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kandi ari byo biha urwaho abagizi ba nabi bibumbiye mu dutsiko tw’amabandi, bakabashimuta, bakabakorera iyicarubozo.

Yagize ati, “ Bifite aho bihuriye cyane no kuba basubizwa inyuma, iryo hohotera bakorerwa rituruka ku kuba haba hari abantu bamerewe nabi, bikabagusha mu bwoko bwose bw’ihohotera”.

Ubuyobozi bwa Turkey bwo buvuga ko ibyo bushinjwa byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, atari ukuri, kuko ibikorwa byose bikozwe mu rwego rwo gukumira abinjira muri Turkey mu buryo budakurikije amategeko, bikorwa mu rwego rwo gucunga umupaka.

BBC yatangaje ko yabajije Guverinoma ya Iran icyo irimo gukora mu rwego rwo kurwanya utwo dutsiko tw’amabandi ku mupaka, ariko nta gisubizo yabonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka