Abitabiriye inama ya AGRF bakomeje gushaka icyatuma Afurika yihaza mu biribwa

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Ihuriro nyafurika ku ruhererekane rw’ibiribwa (AGRF), ririmo kubera mu gihugu cya Tanzania, biyemeje gukomeza kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hamwe n’abagore no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi no gufasha umugabane wa Afurika kwihaza mu biribwa.

Barashaka icyatuma Afurika yihaza mu biribwa
Barashaka icyatuma Afurika yihaza mu biribwa

Iki kiganiro ku bisubizo mu kwihaza mu biribwa no guteza imbere uruhererekane rwabyo mu buryo burambye, Abakuru b’ibihugu bavuze ko bibabaje kuba Afurika ari umugabane ushonje kandi ari yo iri ku isonga mu kugira umutungo kamere, wayifasha kwihaza mu biribwa.

Mu biganiro bagiranye basanze ikindi kizatuma Afurika ibasha kwihaza mu biribwa, ari ukwimakaza imiyoborere n’ingamba zihamye zo gukemura ibibazo bibangamiye ubuhinzi.

Bagaragaje ko ingamba zafashwe mu bihugu bitandukanye zirimo gufasha abahinzi kubona inyongeramusasuro, kubaka amasoko no guteza imbere ubwikorezi, ari kimwe mu bizatuma kwihaza mu biribwa bishoboka.

Indi ngingo yagarutsweho na Perezida wa Tanzaniya, Samia Suruhu, ni uko kongera ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi n’ubufatanye bwa Leta n’abikorera, byarushaho gukemura ibibazo uyu mugane ugihura nabyo.

Ni inama yitabiriwe n'abatari bake
Ni inama yitabiriwe n’abatari bake

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi w’u Rwanda, Dr Musafiri Ildephonse, yavuze ko inama ya AGRF kuri iyi nshuro yibanze ku ruhererekane rw’ibiribwa ku Isi.

Minisitiri Musafiri avuga ko kurengera ibidukikije ndetse n’imirire myiza, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aribyo ibihugu bigomba kwitaho cyane kugira ngo abaturage bihaze mu biribwa.

Ati “Inama nk’iyi ni ukugira ngo duhuze imbaraga, abafite aho bahuriye n’ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika kugira ngo twisuzume, turebe ibyagezweho n’imbogamizi, kugira ngo twungurane ibitekerezo turebe ko twagira Afurika yihagije mu biribwa.”

Minisitiri Musafiri yagaragaje ko u Rwanda rwungukira byinshi mu nama nk’iyi, kuko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma, ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’ubuhinzi.

Yunzemo ko Politiki nziza y’Ubuhinzi n’ubworozi igamije kuzamura imibereho myiza y’Abaturage, ndetse gahunda za Leta zigashyiraho n’ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitri Dr Musafiri Ildephonse ari mu bitabiriye iyi nama
Minisitri Dr Musafiri Ildephonse ari mu bitabiriye iyi nama

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Ibisubizo nyafurika ku mutekano w’ibiribwa no guteza imbere uruhererekane rwabyo mu buryo burambye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka