Abimukira 400 bari mu bahitanywe n’ibiza biherutse kwibasira Libya

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), watangaje ko abimukira bagera kuri 400 bibasiwe n’ibiza by’inkubi y’umuyaga uvanzemo n’imvura, biherutse guhitana abantu benshi muri Libya.

Bakomeje gushakisha abibasiwe n'ibi biza
Bakomeje gushakisha abibasiwe n’ibi biza

OMS ivuga ko uyu mubare ushobora kwiyongera, kuko hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bahitanywe n’uyu mwuzure.

Impamvu aba bimukira bagizweho ingaruka n’ibi biza, byatewe n’ubuzima bari bayemo bwo kutaba mu nzu zikomeye, kuko akenshi usanga baba mu mahema.

Kugira ngo hamenyekane abahitanywe n’ibi biza, amakuru yatanzwe n’abimukira babashije kurokoka, bagiye bavuga bene wabo babuze hatangira ibikorwa byo kubabarura.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko igihugu cya Libya kibamo abimukira benshi, kuko abarenga 706,000 babaga muri icyo gihugu kuva mu kwezi kwa Gashyatare mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bashaka kujya ku mugabane w’u Burayi, baturutse mu bindi bihugu bitandukanye birimo Sudan, Elitrea no mu Ihembe rya Afurika.

Inzego zitandukanye zakunze gutangaza amakuru anyuranye ku bahitanywe n’ibi biza, kuko kugeza ubu imibare ikoza kugenda ihindagurika.

Abimukira 400 bari mu bahitanywe n'ibiza biherutse kwibasira Libya
Abimukira 400 bari mu bahitanywe n’ibiza biherutse kwibasira Libya

OMS ivuga ko abahitanywe n’ibyo biza bagera ku bihumbi 3900, naho umuyobozi w’umujyi wa Derna akavuga ko abapfuye basaga ibihumbi 20.

Umujyi wa Derna ni wo washegeshwe cyane n’iyo myuzure biturutse ku nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura, watumye ingomero ebyiri ziturika nyuma yo kwangizwa n’imvura nyinshi, bituma ibice binini by’umujyi birengerwa n’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka