Abayobozi ba ECOWAS bazahurira mu nama idasanzwe biga kuri Niger

Abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), batangaje ko bazongera bagahurira mu nama idasanzwe ku wa Kane tariki 10 Kanama 2023, bakiga ku kibazo cya Niger, nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo kuba abakoze Coup d’Etat basubije ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum cyarangije ku cyumweru saa sita z’ijoro.

Umuryango ECOWAS urateganya indi nama idasanzwe yiga ku kibazo cya Niger
Umuryango ECOWAS urateganya indi nama idasanzwe yiga ku kibazo cya Niger

Itsinda ry’abasirikare bakoze Coup d’Etat muri Niger bari bahawe igihe ntarengwa (Ultimatum) na ECOWAS cyo kuba basubije ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum, bitarenze ku cyumweru tariki 6 Kanama 2023, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu za gisirikare. Iyo tariki yarageze, izo ngufu ntizakoreshwa, ahubwo ECOWAS itangaza ko igiye gukora indi nama yo kwiga icyakorwa.
Inama idasanzwe y’abayobozi ba ECOWAS igiye kongera guterana yiga ku kibazo cya Niger, nyuma y’ibyumweru bibiri habayeyo Coup d’Etat.

Umuryango ECOWAS ubinyujije ku rubuga rwa Twitter, watangaje ko utumije indi nama idasanzwe yiga kibazi cya Politiki muri Repubulika ya Niger. Iyo nama izabera i Abuja, iyobowe na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, “ Abayobozi ba ECOWAS bazasuzuma banaganire uko ikibazo cya Politiki gihagaze muri Niger”.

Mu nama iheruka ya ECOWAS nayo yabereye i Abuja, Abayobozi w’uwo muryango bari bahaye abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger igihe ntarengwa cy’icyumweru kimwe gusa, bakaba babusubije Perezida watowe n’abaturage Mohamed Bazoum, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu za gisirikare.

Abayobozi b’ingabo bari banagaragaje uko ibyo bikorwa bya gisirikare muri Niger byagenda, ariko ntabwo byakozwe n’ubwo iyo ‘ultimatum’ yatanzwe yarenze.
Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Afurika y’Uburengerazuba no mu gace ka Sahel Léonardo Santos Simao, we ubu ngo yamaze kugera i Abuja mu rwego kugirana ibiganiro n’impande zifite aho zihuriye n’ikibazo cya Niger, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’uwo muryango.

Ibyo gukoresha ingufu za gisirikare muri Niger byanenzwe kandi binamaganwa na bimwe mu bihugu, ndetse n’Abasenateri ba Nigeria ari yo ifite uruhare runini muri ECOWAS, igihugu gituwe n’abaturage basaga miliyoni 215, kikaba gihana imbibe na Niger, basabye Perezida Bola Tinubu wa Nigeria “ Gukomeza inzira ya Politiki na Dipolomasi”.

ECOWAS ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi basaba ko muri Niger hasubiraho ubutegetsi bwemewe n’itegeko nshinga, ndetse na Perezida Mohamed Bazoum, akarekurwa.

Ku rundi ruhande, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘Le Point’, itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger, basabye ibiganiro n’itsinda riturutse muri ECOWAS.

Itsinda ry’abasirikare bari ku butegetsi muri Niger, basabye ko itsinda riturutse muri ECOWAS ryagaruka i Niamey mu biganiro nk’uko byemejwe na Minisitiri w’intebe wa Niger Ouhoumoudou Mahamadou, mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde, ku wa mbere tariki 7 Kanama 2023.

Yagize ati, “ Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger, basabye ko itsinda ry’abantu bari boherejwe na ECOWAS bagaruka. Ubu bashobora kugera i Niamey uyu munsi (ku wa mbere) cyangwa se ejo”.

Iryo tsinda ry’abantu bohorejwe na ECOWAS mu biganiro ryari ryaje i Niamey mu ijoro ryo ku wa Kane w’icyumweru gishize, ariko nyuma y’amasaha makeya basubirayo batanashoboye guhura n’uyoboye itsinda ryahiritse ubutegetsi muri Niger Gen. Abdourahamane Tchiani, cyangwa se ngo babone Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka