Abarundi n’Abanyarwanda nta rwango bagirana - Perezida Ndayishimiye

Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bw’igihugu ndetse no ku mubano w’u Burundi n’amahanga harimo n’u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibintu byongere kuba byiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko ngo nta rwango rwaba hagati y’ibihugu byombi bituranyi.

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bumaze kugirana ibiganiro byinshi n’ubuyobozi bw’u Rwanda, kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wasubiye inyuma mu myaka irindwi ishize wongere usugire usagambe, nk’uko byatangajwe na The East African.

Ati “Twagize ibiganiro byinshi n’u Rwanda. Ni abaturanyi bacu kandi bazahora iteka ari abaturanyi bacu.”

Ati “Icyo tuzi ni uko Abarundi n’Abanyarwanda nta rwango bagirana… Mbona Abanyarwanda benshi mu mpera z’icyumweru i Bujumbura ndetse bamwe bagashakana n’Abarundi”.

Umubano hagati y’Ibihugu byombi umaze imyaka irindwi utifashe neza, aho u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda ndetse buhagarika kohereza bimwe mu bicuruzwa birimo imboga n’imbuto guhera mu 2016.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wakomwe mu nkokora n’ibirego iki gihugu cyashinjaga u Rwanda kuba rwarahaye icumbi abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza muri 2015. Ndetse Perezida Ndayishimiye na we yakunze kuvuga ko bifuza ko abo bantu Leta y’u Rwanda yabohereza bakabazwa ibyo bakoze.

U Rwanda narwo rwagiye rushinja u Burundi ko bucumbikiye imitwe y’abahungabanya umutekano warwo, by’umwihariko mu Karere ka Nyaruguru cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, mu myaka yashize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahita bahungira mu Burundi.

Urugero ni urw’igitero cyagabwe muri Kamena 2018 mu Mudugudu wa Rwegere mu Murenge wa Nyabimata kigahitana abaturage b’u Rwanda batatu, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent, akomeretswa n’amasasu arashwe ku ijosi. Ntibagarukiye aho kuko banatwitse imodoka ye, ndetse n’icumbi yabagamo hamwe na moto y’umuturage.

Icyakora, kuva Perezida Ndayishimiye yagera ku butegetsi mu 2020, umubano w’ibihugu byombi wakomeje kugenda utera imbere ku buryo bugaragara.

Intumwa zo ku rwego rwo hejuru ziturutse mu bihugu byombi, zirimo abayobozi bashinzwe iperereza, ba Guverineri n’abandi bayobozi bakuru ba Guverinoma, bahuye inshuro nyinshi mu rwego rwo kuzahura umubano.

Perezida Ndayishimiye Ati “Iyo habaye amakimbirane kandi ibihugu byombi byohereza intumwa tukaganira, ni ibintu byiza cyane kandi nizera ko tuzakomeza kubikora.”

Muri Nyakanga umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Edouard, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge. Byari ubwa mbere umuyobozi ukomeye w’u Rwanda agirira uruzinduko mu Burundi kuva mu 2015.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi, Perezida Kagame yakiriye intumwa z’u Burundi zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ndetse bagirana biganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo muri Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z’abayobozi bari baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, yaboneyeho no kugaragaza uko umubano w’u Rwanda n’abaturanyi uhagaze.

By’umwihariko ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi b’ibihugu byombi bamaze iminsi bahura bakagirana ibiganiro, ndetse hakaba harabayeho n’ingendo z’abagiye mu Burundi baturutse mu Rwanda, kimwe n’uko hari intumwa zitandukanye zaturutse mu Burundi zikaza mu Rwanda.

Umwaka ushize, u Burundi bwavuze ko hari intambwe imaze guterwa hagati y’Ibihugu byombi mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere. Icyo gihe Leta y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zashyikirije u Burundi abarwanyi 19, bari bagabye igitero mu Burundi bahungira mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka