Abanyarwanda bari muri Israel muri iki gihe bamerewe bate?

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko kuva imirwano yakwaduka hagati y’igihugu cya Israel na Palestine nta Munyarwanda wari wahagirira ikibazo cyo kuba yatakaza ubuzima, yashimutwa cyangwa ngo akomerekere muri iyo ntambara.

Intambara irakomeje hagati ya Israel na Palestine
Intambara irakomeje hagati ya Israel na Palestine

Aganira na Kigali Today, Alain Mukuralinda yavuze ko amakuru aturuka muri Ambasade y’u Rwanda muri Israel, avuga ko Abanyarwanda baba muri iki gihugu nta kibazo n’izindi ngorane bigeze bagira, kuva iyi ntambara yakwaduka.

Ati “Ambasade y’u Rwanda twavuganye, twasanze hari amabwiriza yahawe Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bagomba gukurikiza, kandi bayubahirije rwose nta Munyarwanda n’umwe ufite ikibazo”.

Mukuralinda ntabwo yatangaje ayo mabwiriza bahawe ayo ari yo, ariko avuga ko hagize ikintu kiba kidasanzwe Ambasade y’u Rwanda yabitangaza.

Umwe mu banyeshuri biga muri Israel akaba ashoje amasomo ye, mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ‘Masters’ muri Tel Aviv University (Plant sciences), akaba anakorera mu kigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cyo mu Butayu bwa Arava (Arava Research & Development Center)- Research assistant, Zirimwabagabo Aphrodis, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko kuva intambara yakwaduka muri iki gihugu, nta kibazo bigeze bahura nacyo.

Ati “Mu gihe cy’iminsi itatu ibikorwa bihuje abantu benshi byarahagaze, baduhaye amabwiriza y’uko tuguma aho tuba, tukaba dufite n’iby’ibanze byose byuzuye bidufasha kutagenda cyane kugira ngo inzego zishinzwe umutekano, zibanze zigenzure ko abari mu mutwe wa Hamas nta bari mu bice by’igihugu”.

Zirimwabagabo avuga ko abatuye muri Israel basabwe gutanga amakuru ahantu hose babona umuntu bakeka ko ari uwo mu mutwe wa Hamas, kugira ngo inzego z’ubuyobozi zibikurikirane neza.

Ati “Iki gihugu gifite uburyo cyubatse bwo guhana amakuru, ku buryo n’iyo hari ibisasu igihugu cya Palestine kigerageje gutera bihita bimenyekana, ni ukuvuga ko iki gihugu gihora cyiteguye buri gihe”.

Yongeraho ko Abanyarwanda bari muri iki gihugu bafite uburyo bavugana hagati yabo, bagahanahana amakuru, kuko bashyizeho uburyo bw’imbuga zibahuza, bikaba byoroshye kumenya amakuru ya buri wese.

Ikindi Zirimwabagabo yagarutseho ni uko Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, yabagiriye inama zo gukomeza kugendera ku mabwiriza iki gihugu gitanga, mu rwego rwo kwirinda kuba bagirwaho ingaruka n’ibitero bya Hamas.

Intambara ya Israel na Palestine yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2023 mu masaha y’igitondo, aho mu buryo butunguranye abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bakoresheje inzira y’ubutaka.

Leta ya Israel yahise ishoza urugamba rukomeye kuri Palestine, nyuma y’ibisasu birenga 5,000 umutwe wa Hamas wayisutseho biturutse i Gaza, ari na ko abarwanyi b’uwo mutwe witwa uw’Iterabwoba bamena uruzitiro binjira muri Israel.

Igisirikare cya Israel tariki 9 Ukwakira 2023, cyavuze ko abasirikare ubu bagenzura ahantu hose ho ku mupaka na Gaza, nyuma y’iminsi ibiri umutwe wa Hamas uyigabyeho igitero gikomeye gikomeye.

Umuvugizi wa Israel yatangaje ko imirwano hagati y’abasirikare b’icyo gihugu n’intagondwa z’Abanya-Palestine, ku wa mbere mu gitondo yari yagabanyije ubukana, ariko avuga ko intagondwa zishobora kuba zigihari.

Abantu barenga 1,000 batangajwe ko bishwe muri Israel, naho Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine itangaza ko abantu barenga 700 biciwe muri Gaza mu bitero byo kwihorera bya Israel.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abantu 187,000 bataye ingo zabo, ahanini kubera ubwoba cyangwa isenywa ry’ingo zabo.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant, yavuze ko yategetse ko Gaza ihagarikirwa ibikorwa birimo umuriro, ibiribwa, gaze, amazi n’ibindi bintu byifashishwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati "Turimo kurwanya inyamaswa z’abantu kandi turimo kubyitwaramo uko bikwiye".

Abayobozi b’igihugu cya Palestine bamaze gutangariza abaturage ko mu masaha ari hagati ya 24 na 72, Gaza izaba itagifite ibikomoka kuri Peterori, ibiribwa n’imiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka