Tanzania igiye gutangira gukora imodoka na moto bidakenera abashoferi

Tanzania yatumiye sosiyete 15 zo mu Misiri, hagamijwe kugira ngo mu myaka mikeya iri imbere, icyo gihugu kizatangire gukora imodoka na za moto bikoreshwa n’amashanyarazi, kandi bidakenera ababitwara.

Ubwo yari mu imurikagurisha ry’abacuruzi ba Zanzibar n’abo mu Misiri, ryabereye mu Mujyi wa Unguja, ku itariki 18 Nyakanga 2023, Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri Tanzania, Dr Nkundwe Mwasaga, yavuze ko Tanzania abantu benshi bazi ibya ‘design’.

Yagize ati “Muri Tanzania hari sosiyete zikora ibijyanye na ‘design’ ku buryo zizafasha mu gukora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, kandi hari n’abamaze kugaragaza ko bafite ubwo bushobozi, ku buryo kuza kw’izo sosiyete zo mu Misiri bizaba ari ukuza zikomereza ku bihari”.

Dr Nkundwe, yasobanuye ko izo modoka zizakorwa zizaba zigenda zidakenera abashoferi, kuko sosiyete zatumiwe mu zo mu Misiri zifite iryo koranabuhanga, ariko bakagira n’irindi koranabuhanga rijyanye no gukora batiri zidakoresha umuriro mwinshi.

Yagize ati “Niba imikoranire myiza ikomeje, ku nshuro ya mbere Tanzania ishobora kugira imodoka na za moto bigenda nta mushoferi, kandi bikoresha umuriro mukeya, ni yo ntego yacu”.

Inkuru y’ikinyamakuru Mwananchi cy’aho muri Tanzania, ivuga ko Dr Mwasaga yaboneyeho gusaba za sosiyete zose zikora ibyo bya ‘design’ ijyanye n’ubukanishi, kubyaza umusaruro ayo mahirwe, bakongera ubumenyi muri urwo rwego.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Misiri, Emad Shawky, na we wari muri iryo murikagurisha, yavuze ko ari igihe cyo kugira ngo sosiyete zo mu Misiri n’izo muri Tanzania zikorane, mu rwego rwo kongera ishoramari n’ubukungu bw’ibihugu byombi .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka