Menya abagabo 5 barohamye bagiye kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic

Kompanyi yitwa OceanGate yemeje ko abagabo 5 bari mu bwato bwitwa Titan bwari buherutse kujya kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic hanyuma bukarohama mu Nyanja ya Atlantic, bose bamaze gushiramo umwuka.

Abagabo bapfiriye muri Atlantic ( Foto REUTERS)
Abagabo bapfiriye muri Atlantic ( Foto REUTERS)

Abagabo baguye muri ubu bwato bwarohanye bukagera ku ndiba y’inyaja ya Atlantic ni uwitwa Stockton Rush w’imyaka 61 akaba umukuru (CEO) wa OceanGate, Umwongereza ukomoka muri Pakistan witwa Shahzada Dawood w’imyaka 48, umuhungu we Suleman w’imyaka 19, n’umuherwe w’Umwongereza Hamish Harding w’imyaka 58 na Paul-Henry Nargeolet Umufaransa w’imyaka 77 wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi akaba ari inzobere mu gucubira (diver) akaba azwi mu bushakashatsi bujya hasi mu nyanja.

Itangazo ryatangajwe n’ikigo OceanGate rivuga ko aba bagabo bari bahujwe n’amatsiko yo kuvumbura udushya no kumenya amakuru ajyanye n’ibisigazwa by’impanuka y’ubwato bwa Titanic.

Igisirikare kirinda inkombe cya Amerika cyatangaje ko aba bagabo bishwe no guturika gukomeye kw’imbere mu bwato bari barimo.

Iki gisirikare kivuga ko ibisigazwa by’ubu bwato byabonetse kuwa kane hafi y’ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic bari bagiye gusura.

Ibihugu birimo Amerika, Canada, Ubwongereza, n’Ubufaransa byagize ubufatnye mugushakisha ubu bwato bwa Titan.

Igikoresho cya Remotely Operated Vehicle (ROV), nicyo cyafashije abarimo bashakisha aba bantu kibasha kubona ibisigazwa bya buriya bwato mu ntera ya 480m uvuye ku bisigazwa bya Titanic.

Mu bice bitanu bitandukanye babashije kubona harimo umurizo w’ubu bwato bwa Titan bituma abariho bashakisha bemeza ko abari muri ubu bwato bamaze gupfa.
Ku wa Kane tariki ya 22 Kanama 2023 wari wo munsi wabo wa nyuma kuko bavugaga ko hakiri amahirwe y’uko baba bagifite oxgen ibafasha guhumeka ariko bakavuga ko mu masaha 10 biba birangiye.

Rear Adm John Mauger wo mu ngabo za Amerika zirinda inkombe ku wa kane nibwo yatangaje ko ibisigazwa byabonetse babona neza ko ari ibya Titan.
Gusa Rear Adm Mauger yavuze ko nta kizere afite cyo kuba babona imirambo y’aba bagabo baburiwe irengero mu Nyanja ya Atlantic.

Ati: “Hariya hasi ku ndiba y’inyanja ni ahantu hagoye cyane nta gisubizo n’ikizere mfite cyo kubabona nonaha.”

Hemejwe ko ibikorwa byo gushaka aba bantu bihagarara ariko hakaguma ibikoresho bya Remotely Operated Vehicle (ROV) kugira ngo bikomeze gukora iperereza neza ku byabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka kuli uwo munsi.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka