Kenya: Padiri yapfiriye muri Hoteli ari kumwe n’umukunzi we

Muri Kenya, umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Ruai, yapfuye ubwo yari muri Hoteli ari kumwe n’umugore bivugwa ko yari umukunzi we.

Ikinyamakuru cy’aho muri Kenya kitwa ‘Capital News’ cyatangaje ko uwo mupadiri witwa Joseph Wanjiku w’imyaka 43 y’amavuko, yapfuye ku wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023 ari kumwe n’umugore bivugwa yari umukunzi we nawe akaba ari umukozi w’iyo Paruwasi.

Bivugwa ko Padiri Wanjiku ari kumwe n’uwo mugore, yafashe icyumba muri iyo Hoteli iherereye ahitwa Gatanga nyuma bakayiraramo bombi ku wa Gatanu nijoro.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’aho muri Kenya, uwo mugore witwa Ruth Karanja w’imyaka 32, yagiye kuri Sitasiyo ya Polisi, avuga ko Padiri Wanjiku yafashwe n’isereri akagwa, agahita atakaza ubwenge.

Polisi yakomeje ivuga ko abakozi ba Hoteli bafashe Padiri bamujyana kwa muganga byihuse ku bitaro biri hafi y’iyo Hoteli, ariko bamujyana yatakaje ubwenge, atazi aho aho ari.

Bageze ku bitaro, abaganga babatangarije ko Padiri Wanjiku yamaze gupfa, ariko impamvu z’urupfu rwe ntizahise zitangazwa.

Polisi yatangaje ko, " Iperereza kuri uru rupfu ryatangiye, ariko n’isuzuma ry’umurambo wa nyakwigendera rizakorwa. Abapolisi bacu bafashe amakuru yatanzwe n’umugore wari kumwe nawe bwa nyuma, n’abakozi b’iyo Hoteli”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka