Mvuze umuriro wakwaka - Mohamed Salah wakozanyijeho n’umutoza Jürgen Klopp

Ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, Umunya-Misiri ukinira Liverpool, Mohamed Salah, yagaragaye mu mashusho atumvikana n’umutoza we Jürgen Klopp bateranaga amagambo, uyu musore anavuga ko agize icyo avuga umuriro wakwaka.

Mohamed Salah yagaragaye aterana amagambo n'umutoza mbere y'uko yinjira mu kibuga
Mohamed Salah yagaragaye aterana amagambo n’umutoza mbere y’uko yinjira mu kibuga

Ibi byose byabereye mu mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona y’u Bwongereza, aho ikipe ya Westham United yari yakiriye Liverpool bakanganya ibitego 2-2 byatsinzwe na Jarrod Bowen na Michail Antonio ku ruhande rw’iyi kipe yari mu rugo, mu gihe Andrew Robertson n’umunyezamu wa Westham United Alphonse Aréola batsindiye Liverpool.

Muri uyu mukino Mohamed Salah ntabwo yagaragaye mu bakinnnyi 11 babanje mu kibuga, ku nshuro ya kabiri yikurikiranya dore ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru n’ubundi ariko byari byagenze, ubwo Liverpool yatsindwaga na Everton ibitego 2-0.

Ubwo yari asabwe kwinjira mu kibuga aho yari agiye gusimbura Luis Diaz ku munota wa 79, uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko yagaragaye acyocyorana n’umutoza Jürgen Klopp ku murongo w’ikibuga, mu mashusho yagaragaye umutoza yamwegereye asa nk’umubwira ibyo akora mu kibuga undi agaragara amusubizanya umujinya, amubwira amagambo menshi cyane arimo uburakari, ubona ko hari ibyo batumvikana anatera amaboko mu isura igaragaza ko atishimye.

Kuri uwo munota Umunya-Uruguay Darwin Nunez, yari agiye gusimbura Umuyapani Wataru Endo na ho Joe Gomez agiye gusimbura Trent Alexander Arnold. Uyu Munya-Uruguay yagaragaye yegera umurongo ujya mu kibuga asa nk’umanura amaboko ya Mohamed Salah, nk’aho yakamubwiye ngo atuze areke kubwira amagambo menshi umutoza, ariko uyu Munya-Misiri akomeza kwivovota.

Mohamed Salah yagaragaje kutishima
Mohamed Salah yagaragaje kutishima

Nyuma y’umukino ubwo yavaga muri Stade ya London, agasabwa n’abanyamakuru kugira icyo avuga ku byabaye, nubwo Mohamed Salah yanze gutanga ikiganiro, ariko mu mashusho yafashwe yumvikanye avuga ko aramutse avuze umuriro wakwaka.

Yagize ati "Uyu munsi ndamutse mvuze, hakwaka umuriro."

Umutoza Jürgen Klopp we aganira n’itangazamakuru yavuze ko byarangiye babiganiriyeho mu rwambariro n’abandi bakinnnyi.

Ati "Ibyo twabiganiriyeho mu rwambariro n’abahungu byarangiye."

Abajijwe niba Mohamed Salah na we yemereye ko ikibazo cyarangiye, umutoza yavuze ko ariko abitekereza.

Mohamed Salah yabaye umukinnyi w’ingenzi muri Liverpool mu myaka irindwi ayimazemo, atozwa na Jürgen Klopp dore ko yamufashije kwegukana ibikombe bitandukanye, birimo shampiyona ya 2019-2020 ndetse na UEFA Champions League 2018-2019.

Darwin Nunez yagaragaye agerageza guturisha Mohamed Salah wateraga amagambo umutoza Jürgen Klopp
Darwin Nunez yagaragaye agerageza guturisha Mohamed Salah wateraga amagambo umutoza Jürgen Klopp
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka